Close MORE NEWS Urusaku rw’agakingirizo k’abagore mu gutera akabariro, intandaro yo kudakunda kugakoresha UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 14-02-2019 saa 10:56' whatsapp Facebook Kimwe n’agakingirizo gasanzwe k’abagabo, hari n’agakingiriza k’abagore gafasha abashakanye mu kwirinda ibibazo bitandukanye bashobora guhura nabyo mu gihe baramuka bakoze imibonano idakingiye, nyamara ikibabaje ni uko usanga abantu benshi bemeza ko aka gakingirizo bataranagaca iryera. Ugerageje kuganira n’ibyiciri bitandukanye birimo urubyiruko ndetse n’abakuze ku birebana n’ubumenyi bafite ku dukingirizo tw’abagore, usanga abenshi bahuriza ku kuba bataranakabona, n’uvuze ko yakabonye akakubwira ko atigeze agakoresha na rimwe. Ubu bumenyi buke kuri aka gakingirizo bushimangira ko katitabirwa cyane mu gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko utw’abagabo usanga ari ikimenyabose. Usanga n’abagore kagenewe batakazi. Umwe mu baganirije UMUBAVU yashimangiye ko ataragaca iryera, ati “uretse mu by’ukuri kumva abantu bavuga ngo agakingirizo k’abagore, jyewe sindanakabona, iyo bavuze agakingirizo umuntu ahita yumva agasanzwe k’abagabo, iby’ak’abagore simbizi”. Dr Nsanzimana Sabin, umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC yemeza ko hari impamvu eshatu z’ingenzi zituma udukingirizo tw’abagore tudakoreshwa cyane nk’utw’abagabo. Avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe muri Kaminuza z’u Rwanda mu 2012, basanze impamvu ya mbere ituma utu dukingirizo tw’abagore tudakoreshwa cyane iterwa n’uko tugira urusaku igihe cy’imibonano mpuzabitsina. Yagize ati “Icya mbere bavuga ko agakingirizo k’igitsinagore kagira urusaku abakundanye batishimira igihe barimo kugakoresha.” Yongeyeho ko impamvu ya kabiri ari iy’uko umugore kugira ngo agakoreshe agomba kuba agafashe igihe cyose ari mu mibonano mpuzabitsina ku buryo hari abibagirwa bakaba bakarekura kakabateza impanuka zo guhera mu gitsina. Dr Nsanzimana avuga ko impamvu ya gatatu ituma agakingirizo k’abagore kadakoreshwa cyane ni uko kagoye gukoreshwa. Yagize ati “Ikintu cya gatatu ni uburyo bwo kugakoresha kuko ntabwo bworoshye, bisaba ibisobanuro byinshi n’amahugurwa menshi kuko babanza kukazinga bakagakoramo nk’umunani mbere yo kukinjiza mu gitsina ku buryo ababa mu giturage bibagora. Bibasaba kubigisha n’ibisobanuro byinshi bagahitamo gukoresha ak’abagabo.” Yongeyeho ko u Rwanda rutumiza udukingirizo miliyoni 20 buri mwaka ndetse muri two 99,9% tuba ari utw’abagabo, mu gihe 0,1% ari two tuba ari utw’abagore. Ukora umwuga w’uburaya utarashase ko izina rye ritangazwa na we yemeza ko nta cyiza cy’agakingirizo cy’abagore. Yagize ati “Ushatse kugakoresha aba afite ubwoba ko kamuheramo kandi gasaba ibintu byinshi kurusha ak’abagabo.” Muri miliyoni 20 z’udukingirizo tuza mu Rwanda buri mwaka, izigera kuri 15 zigurishwa mu maduka (Boutique), miliyoni eshanu zigakoreshwa mu bajyanama b’ubuzima no mu mavuriro, mu gihe utugera kuri miliyoni imwe n’igice two dutangwa mu tuzu dutanga udukingirizo tw’ubuntu twagiye dushyirwa mu bice bitandukanye. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Urusaku rw’agakingirizo k’abagore mu gutera akabariro, intandaro yo kudakunda kugakoresha UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 14-02-2019 saa 10:56' whatsapp Facebook Kimwe n’agakingirizo gasanzwe k’abagabo, hari n’agakingiriza k’abagore gafasha abashakanye mu kwirinda ibibazo bitandukanye bashobora guhura nabyo mu gihe baramuka bakoze imibonano idakingiye, nyamara ikibabaje ni uko usanga abantu benshi bemeza ko aka gakingirizo bataranagaca iryera. Ugerageje kuganira n’ibyiciri bitandukanye birimo urubyiruko ndetse n’abakuze ku birebana n’ubumenyi bafite ku dukingirizo tw’abagore, usanga abenshi bahuriza ku kuba bataranakabona, n’uvuze ko yakabonye akakubwira ko atigeze agakoresha na rimwe. Ubu bumenyi buke kuri aka gakingirizo bushimangira ko katitabirwa cyane mu gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko utw’abagabo usanga ari ikimenyabose. Usanga n’abagore kagenewe batakazi. Umwe mu baganirije UMUBAVU yashimangiye ko ataragaca iryera, ati “uretse mu by’ukuri kumva abantu bavuga ngo agakingirizo k’abagore, jyewe sindanakabona, iyo bavuze agakingirizo umuntu ahita yumva agasanzwe k’abagabo, iby’ak’abagore simbizi”. Dr Nsanzimana Sabin, umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC yemeza ko hari impamvu eshatu z’ingenzi zituma udukingirizo tw’abagore tudakoreshwa cyane nk’utw’abagabo. Avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe muri Kaminuza z’u Rwanda mu 2012, basanze impamvu ya mbere ituma utu dukingirizo tw’abagore tudakoreshwa cyane iterwa n’uko tugira urusaku igihe cy’imibonano mpuzabitsina. Yagize ati “Icya mbere bavuga ko agakingirizo k’igitsinagore kagira urusaku abakundanye batishimira igihe barimo kugakoresha.” Yongeyeho ko impamvu ya kabiri ari iy’uko umugore kugira ngo agakoreshe agomba kuba agafashe igihe cyose ari mu mibonano mpuzabitsina ku buryo hari abibagirwa bakaba bakarekura kakabateza impanuka zo guhera mu gitsina. Dr Nsanzimana avuga ko impamvu ya gatatu ituma agakingirizo k’abagore kadakoreshwa cyane ni uko kagoye gukoreshwa. Yagize ati “Ikintu cya gatatu ni uburyo bwo kugakoresha kuko ntabwo bworoshye, bisaba ibisobanuro byinshi n’amahugurwa menshi kuko babanza kukazinga bakagakoramo nk’umunani mbere yo kukinjiza mu gitsina ku buryo ababa mu giturage bibagora. Bibasaba kubigisha n’ibisobanuro byinshi bagahitamo gukoresha ak’abagabo.” Yongeyeho ko u Rwanda rutumiza udukingirizo miliyoni 20 buri mwaka ndetse muri two 99,9% tuba ari utw’abagabo, mu gihe 0,1% ari two tuba ari utw’abagore. Ukora umwuga w’uburaya utarashase ko izina rye ritangazwa na we yemeza ko nta cyiza cy’agakingirizo cy’abagore. Yagize ati “Ushatse kugakoresha aba afite ubwoba ko kamuheramo kandi gasaba ibintu byinshi kurusha ak’abagabo.” Muri miliyoni 20 z’udukingirizo tuza mu Rwanda buri mwaka, izigera kuri 15 zigurishwa mu maduka (Boutique), miliyoni eshanu zigakoreshwa mu bajyanama b’ubuzima no mu mavuriro, mu gihe utugera kuri miliyoni imwe n’igice two dutangwa mu tuzu dutanga udukingirizo tw’ubuntu twagiye dushyirwa mu bice bitandukanye. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu