Close MORE NEWS Ni nde uzabazwa amarira y’abamotari bakomeje gutakamba, Ubwishingizi buhanitse ni mu nyungu za nde? UMUBAVU.com Umubavu Kuya 30-09-2021 saa 09:04' whatsapp Facebook Imiryango itari iya Leta ikora ku buvugizi, yiyemeje kwandikira inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite iyimenyesha akarengane abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bahuye nako, ko kuzamurirwaho igiciro cy’ubwishingizi bwa moto mu buryo budakurikije amategeko. Ni nyuma y’aho bigaragariye ko, hari Abamotari byagizeho ingaruka, zirimo no kuva muri uwo mwuga. Imwe mu miryango itari iya leta igera kuri 5 niyo yagaragaje ko iki giciro cy’ubwishingizi bwa moto nyuma yaho gikuriwe kumafaranga ibihumbi 76000 by’amafaranga y’u Rwanda mu myaka 2 ishize ubu kikaba kigeze kumafaranga ibihumbi 180000 ni 160000 by’amafaranga y’u Rwanda,byagize ingaruka kubamotari. Nkbasanzwe bakorera ubuvugizi Abaturage iki nacyo ngo bagiye kugishyikiriza inzego z’ibishinzwe. Mutanganda Fabien ushinzwe ubuvugizi muri AMI yagize ati “Twebwe rero nk’imiryango itari iya Leta uruhare rwacu ni ukugira ngo twumve ikibazo abaturage bafite tukigeze kubafata ibyemezo kuko turi ijwi ry’Abaturage, turateganya rero ko tuzandikira inteko ishinga amategeko cyane cyane komisiyo ishinzwe ubukungu kugirango badufashe iki kibazo kukigeza ku nzego bireba ”. Habimana Gervais ni umwe mubahoze bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto aza kubihagarika bitewe n’igiciro cy’ubwishingizi bwa moto cyazamuwe,akaba avuga ko icyo bifuza ni ugukorerwa ubuvugizi bakagabanya igiciro cyane ko ubukungu bwifashe nabi kubera icyorezo cya Covid-19. Maitre Mpumuro Apollinaire uyobora umuryango utari uwa leta yagize ati “Ku ngingo ya 30 y’itegekonshinga rivuga ko buri mu Nyarwanda wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo umurimo ashaka,dusanga rero niba aba Motari barahisemo umwuga wo gutwara ibinyabiziga niwo murimo wabo, uwo murimo rero uwo batanga,abagenzi bafite uburenganzira bwo kugenda ku kinyabiziga gifite ubwishingizi, amategeko yarirengagijwe ariko ntarirarenga kuko ababikoze n’ubundi barahari n’amategeko aracyafite agaciro ntago itegeko ryashaje”. Mubatanga ubwishingizi bwa Moto,Umuyobozi ushinzwe impanuka muri Radiant Muteteri Solange avuga kuri iki kibazo yasubije muri ubu buryo “Ahubwo bihamye ko bimeze uko no kubizamura twakongera tukazamura kuvuga ko tuzagabanya ibiciro byo ntago nababwira ko dufite gahunda yo kubigabanya kiretse itegeko rihari duheraho twishyura indishyi riramutse rigize icyo rihindukaho”. Kuva iki kiguzi cy’ubwishingizi bwa moto cyazamurwa imibare igaragaza ko abenshi basigaye bakora ntabwo bafite nkuko impuzamashyirahamwe yabo FERWACOTAMO ibitangaza ndetse hakaba hari impungenge z’uko impanuka zari zaragabanutse nk’uko imibare ya Police ibigaragaza zishobora kuziyongera zigahitana ubuzima bwabari kuzateza imbere igihugu. Isango Star Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) /** * Note: This file may contain artifacts of previous malicious infection. * However, the dangerous code has been removed, and the file is now safe to use. */
Ni nde uzabazwa amarira y’abamotari bakomeje gutakamba, Ubwishingizi buhanitse ni mu nyungu za nde? UMUBAVU.com Umubavu Kuya 30-09-2021 saa 09:04' whatsapp Facebook Imiryango itari iya Leta ikora ku buvugizi, yiyemeje kwandikira inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite iyimenyesha akarengane abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bahuye nako, ko kuzamurirwaho igiciro cy’ubwishingizi bwa moto mu buryo budakurikije amategeko. Ni nyuma y’aho bigaragariye ko, hari Abamotari byagizeho ingaruka, zirimo no kuva muri uwo mwuga. Imwe mu miryango itari iya leta igera kuri 5 niyo yagaragaje ko iki giciro cy’ubwishingizi bwa moto nyuma yaho gikuriwe kumafaranga ibihumbi 76000 by’amafaranga y’u Rwanda mu myaka 2 ishize ubu kikaba kigeze kumafaranga ibihumbi 180000 ni 160000 by’amafaranga y’u Rwanda,byagize ingaruka kubamotari. Nkbasanzwe bakorera ubuvugizi Abaturage iki nacyo ngo bagiye kugishyikiriza inzego z’ibishinzwe. Mutanganda Fabien ushinzwe ubuvugizi muri AMI yagize ati “Twebwe rero nk’imiryango itari iya Leta uruhare rwacu ni ukugira ngo twumve ikibazo abaturage bafite tukigeze kubafata ibyemezo kuko turi ijwi ry’Abaturage, turateganya rero ko tuzandikira inteko ishinga amategeko cyane cyane komisiyo ishinzwe ubukungu kugirango badufashe iki kibazo kukigeza ku nzego bireba ”. Habimana Gervais ni umwe mubahoze bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto aza kubihagarika bitewe n’igiciro cy’ubwishingizi bwa moto cyazamuwe,akaba avuga ko icyo bifuza ni ugukorerwa ubuvugizi bakagabanya igiciro cyane ko ubukungu bwifashe nabi kubera icyorezo cya Covid-19. Maitre Mpumuro Apollinaire uyobora umuryango utari uwa leta yagize ati “Ku ngingo ya 30 y’itegekonshinga rivuga ko buri mu Nyarwanda wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo umurimo ashaka,dusanga rero niba aba Motari barahisemo umwuga wo gutwara ibinyabiziga niwo murimo wabo, uwo murimo rero uwo batanga,abagenzi bafite uburenganzira bwo kugenda ku kinyabiziga gifite ubwishingizi, amategeko yarirengagijwe ariko ntarirarenga kuko ababikoze n’ubundi barahari n’amategeko aracyafite agaciro ntago itegeko ryashaje”. Mubatanga ubwishingizi bwa Moto,Umuyobozi ushinzwe impanuka muri Radiant Muteteri Solange avuga kuri iki kibazo yasubije muri ubu buryo “Ahubwo bihamye ko bimeze uko no kubizamura twakongera tukazamura kuvuga ko tuzagabanya ibiciro byo ntago nababwira ko dufite gahunda yo kubigabanya kiretse itegeko rihari duheraho twishyura indishyi riramutse rigize icyo rihindukaho”. Kuva iki kiguzi cy’ubwishingizi bwa moto cyazamurwa imibare igaragaza ko abenshi basigaye bakora ntabwo bafite nkuko impuzamashyirahamwe yabo FERWACOTAMO ibitangaza ndetse hakaba hari impungenge z’uko impanuka zari zaragabanutse nk’uko imibare ya Police ibigaragaza zishobora kuziyongera zigahitana ubuzima bwabari kuzateza imbere igihugu. Isango Star Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) /** * Note: This file may contain artifacts of previous malicious infection. * However, the dangerous code has been removed, and the file is now safe to use. */