Ntamuhanga  Cassien   aratabarizwa, HRW yahagurutse

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch wasabye Guverinoma ya Mozambique kuvuga aho Umunyarwanda Ntamuhanga Cassien wahungiye muri kiriya gihugu, aherereye.

HRW (Human Rights Watch) ivuga ko hashize ibyumweru birenga bitatu atawe muri yombi n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko HRW ishinja Mozambique kuba kugeza ubu kitari cyatangaza aho ari cyangwa se ngo kimwemerere kubonana n’umunyamategeko.

Uyu muryango ukaba uvuga ko ufite impugenge ko ashobora koherezwa mu Rwanda hadakurikijwe amategeko.

Itangazo ryasohowe n’ishyaka Rwandan Alliance for the National Pact - Abaryankuna, Ntamuhanga ari mu barishinze, rivuga ko yafashwe na polisi i Maputo muri Mozambique.

Leonel Muchina, umuvugizi wa police mu mujyi wa Maputo yabwiye BBC ko azayisubiza mu nyandiko, kugeza ubu ntarasubiza.

BBC yagerageje kuvugana na Ambasade y’u Rwanda i Maputo n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ntibyashoboka kugeza ubu.

Abanyarwanda babiri baba i Maputo batifuje gutangazwa imyirondoro babwiye BBC ko bamenye amakuru y’uko Ntamuhanga yafashwe muri , ariko batazi niba ari ho agifungiye.

Constance Mutimukeye uvuga ko ari mu bayobora ishyaka ry’Abaryankuna, yabwiye BBC ko Ntamuhanga yafashwe, ubu bari kwamagana ko yoherezwa mu Rwanda.

Mutimukeye avuga ko bari gukurikirana uko amerewe aho afungiye ariko ko nta makuru arambuye babitangazaho kugeza ubu.

Constance Mutimukeye avuga ko bafite impungenge ko yoherejwe mu Rwanda yagirirwa nabi, ko kandi gufatwa kwe no kumwohereza byose binyuranyije n’amategeko.

Ati : "Afatwa mu 2014, yafashwe igihe kimwe na Kizito [Mihigo], na Gerard Niyomugabo uyu waburiwe irengero kugeza ubu.

"Biraboneka ko ibyo babareze byari ibihimbano bazira ko batangije urugaga rugamije impinduramatwara gacanzigo. Barabafunze ngo bace umutwe iyo ’organisation’.

"Igihe yari muri gereza barumuna be batatu baburiwe irengero kuva mu kwa 10/2016 kugeza ubu."

Yongeraho ati : "Kuba kandi yari impunzi ibyo byonyine birahagije ko tuvuga ngo ntajyanwe mu Rwanda."

Mu 2015, mu rubanza yaregwagamo n’abarimo umuhanzi Kizito Mihigo wapfiriye muri kasho ya polisi mu kwa kabiri 2020, Ntamuhanga yakatiwe gufungwa imyaka 25.

Yaje gutoroka gereza ya Mpanga mu Rwanda mu kwezi kwa 11/2017 akoresheje imigozi, nk’uko byavuzwe n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.

Muri kwezi kwa gatanu uyu mwaka , Cassien Ntamuhanga yongeye gukatirwa gufungwa imyaka 25 mu rundi rubanza yarezwemo adahari aho we n’abandi bagabo 12 barezwe ibyaha by’iterabwoba, bamwe muri bo bagizwe abere.

Ntamuhanga, ari mu bantu bashakishwa n’u Rwanda kuko bacitse ubucamanza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo