Ni ibyishimo bidasanzwe nyuma yuko Mugabe asezerewe ku butegetsi

Abantu ibihumbi n’ibihumbi ni bo bagaragaye mu mihanda yo mu murwa mukuru wa Zimbabwe, i Harare bari mu munezero udasanzwe bitwaje ibyapa bisaba Perezida Robert Mugabe kurekura ubutegetsi mu mahoro. Ibi byose byabaye mu gihe n’ubundi ishyaka Zanu-PF riri ku butegetsi naryo ryari ryamaze kwirukana uyu mukambwe ku butegetsi. Ni mu gihe kandi bimwe mu binyamakuru byari byanditse ko Mugabe nawe ubwe yahisemo kurekura ubutegetsi nta mananiza.

Ni mu myigaragambyo ikomeye yabereye mu murwa mukuru w’igihugu cya Zimbwbwe, Harare ku munsi wa gatanu aho abigaragambyaga bashyigikiraga igisirikari ku buryo bukomeye kuko ari cyo cyafashe icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo gusezerera Mugabe ku butegetsi. Umunyamakuru wa BBC avuga ko abari mu myigaragambyo bari bacungiwe umutekano n’igisirikari nacyo cyari kibashyigikiye.

Bamwe mu baharaniye ubwigenge bw’igihugu cya Zimbabwe bo bari bagishyigikiye Perezida Mugabe bavuga ko nta mpamvu yo kumukura ku butegetsi bashingiye ko byari biteganyijwe ko asoza manda ye mu mwaka utaha wa 2018.
Umugabo umwe mu bari mu myigaragambyo yagize ati " Nk’umuturage w’igihugu cya Zimbabwe, nshimiye igisirikari cyacu ngira nti ‘Murakoze cyane ku byo mwakoze kandi mu mahoro’”.

Uyu muturage yakomeje agira ati "Ubu igihe kirageze ko abanye Zimbabwe twese tuvuga. Nubwo Mugabe ategerezwa kuva ku butegetsi, ntidukeneye ko agaruka. Kuri twe uru ni urugendo rushyashya dutanguye. Kuri twebwe, iri ni iherezo ry’ubutegetsi bw’igitugu, tugiye gusubirana Zimbabwe yacu nziza”.

Perezida Mugabe w’imyaka 93, yari yafungiwe mu rugo iwe kuva igisirikare kimuhagaritse ku butegetsi ku munsi wa gatatu w’icyumweru gishize. Ku munsi wa gatanu nibwo yongeye kugaragara hanze.
Ubwo yongeraga kugaragara hanze, Mugabe yagaragaye mu myenda isanzwe yambarwa n’abanyeshuri barangije kaminuza ari naho yongeye kuvugira ijambo nka Perezida.

Umugore we, Grace Mugabe we si ho yari ari kuko byavugwaga ko yavuye mu gihugu ariko ntihamenyekane aho yari yahungiye kugeza ubwo ku munsi wa kane bimenyekanye ko yari ari mu rugo iwe ari kumwe na Mugabe.

Igisirikare cyafashe icyemezo cyo gushyira akadomo ku butegetsi bwa Mugabe amazeho imyaka 37 yose nyuma y’ibibazo bitandukanye by’umwihariko birimo iby’ubukungu byari byugarije igihugu ku buryo bukomeye.
Robert Mugabe yaherukaga kwirukana ku mirimo ye Emmerson Mnangagwa wari Minisittiri w’Intebe bikavugwa ko yari amayeri yo gushakira inzira umugore we Grace Mugabe arusha imyaka irenga 40 kuzamusimbura ku butegetsi.

Nubwo Mugabe yifuzaga ko umugore we ari we wamusimbura ku butegetsi, bamwe mu baharaniye ubwigenge bw’igihugu cya Zimbabwe bo bashakaga ko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Emmerson Mnangagwa ari we wamusimbura.
Iri shyaka kandi rifatanyije n’igisirikari bahisemo kugarura Emmeson Mnangagwa kugira ngo abe ari we ufata inshingano zo kuba ayoboye igihugu mu gihe cy’inzibacyuho hagitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu.

Izi mpagarara zose badutse mu gihugu cya Zimbabwe nyuma yuko umukambwe Robert Mugabe yirukanye Minisitiri w’Intebe Emmeson Mnangagwa ku mirimo ye ashakira inzira umugore we Grace Mugabe ngo azabe ari we umusimbura ku butegetsi umugambi utaramuhiriye na gato.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo