Close MORE NEWS Kera kabaye Perezida Uhuru Kenyatta yahuye na Raila Odinga baraganira (Amafoto) UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 9-03-2018 saa 12:50' whatsapp Facebook Bwa mbere nyuma y’amatora yabaye muri Kenya, Perezida Uhuru Kenyatta yagiranye ibiganiro na Raila Odinga badakunze gucana uwaka dore ko asanzwe abarizwa mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, NASA anabereye umuyobozi wayo, bombi birangira bemeranyije kurandura amakimbirane yari hagati yabo yakuriwe n’amatora. Ni ku nshuro ya mbere aba bayobozi bombi bahuye amaso ku maso bakaganira nyuma y’umwuka mubi wabaye hagati yabo n’imvururu zaturutse ku matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 8 Kanama 2018 n’asubiyemo yo ku wa 26 Ukwakira 2017 aho Odinga yanze no kuyitabira. Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Harambe House. Nyuma yabyo, Odinga yabwiye abanyamakuru ko impamvu zishingiye kuri politiki zibatandukanya zaciyemo ibice abaturage ba Kenya,’ zikwiye kugera ku musozo’. Kenyatta we yatangaje ko bombi bemeranyije gushyira imbere inyungu z’abaturage ba Kenya n’igihugu muri rusange. Aba bayobozi bombi bashyizeho itsinda rigomba kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bemeranyije aho riyobowe n’umunyamategeko Paul Mwangi na Martin Kimani. Ibi biganiro by’aba bayobozi bibaye mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Rex Tillerson ategerejwe muri Kenya mu ruzinduko rwe ku mugabane wa Afurika. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Kera kabaye Perezida Uhuru Kenyatta yahuye na Raila Odinga baraganira (Amafoto) UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 9-03-2018 saa 12:50' whatsapp Facebook Bwa mbere nyuma y’amatora yabaye muri Kenya, Perezida Uhuru Kenyatta yagiranye ibiganiro na Raila Odinga badakunze gucana uwaka dore ko asanzwe abarizwa mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, NASA anabereye umuyobozi wayo, bombi birangira bemeranyije kurandura amakimbirane yari hagati yabo yakuriwe n’amatora. Ni ku nshuro ya mbere aba bayobozi bombi bahuye amaso ku maso bakaganira nyuma y’umwuka mubi wabaye hagati yabo n’imvururu zaturutse ku matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 8 Kanama 2018 n’asubiyemo yo ku wa 26 Ukwakira 2017 aho Odinga yanze no kuyitabira. Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Harambe House. Nyuma yabyo, Odinga yabwiye abanyamakuru ko impamvu zishingiye kuri politiki zibatandukanya zaciyemo ibice abaturage ba Kenya,’ zikwiye kugera ku musozo’. Kenyatta we yatangaje ko bombi bemeranyije gushyira imbere inyungu z’abaturage ba Kenya n’igihugu muri rusange. Aba bayobozi bombi bashyizeho itsinda rigomba kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bemeranyije aho riyobowe n’umunyamategeko Paul Mwangi na Martin Kimani. Ibi biganiro by’aba bayobozi bibaye mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Rex Tillerson ategerejwe muri Kenya mu ruzinduko rwe ku mugabane wa Afurika. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu