Kayumba agaragaje ibibazo by’ingutu byugarije ubutabera  mu Rwanda n’ibikorwa na RBA

Christopher Kayumba, umwalimu wa kaminuza uheruka gushinga ishyaka rya politiki Rwandese, Platform for Democracy (RPD) ,asanga ubutabera bw’u Rwanda bwugarijwe n’ibibazo by’ingutu birimo kutubahiriza amategeko ruswa n’ibindi.

Mu kiganiro na Umubavu Tv Online na Umubavu.com ,Christopher Kayumba avuga ko ibibazo bine by’ingutu bikiri mu butabera ,icyambere aruko iyo ubajije abacyamanza cyangwa ababaye bo bakubwira ko hakiri ikibazo cyo kutubahiriza amategeko urugero ni uko ubutabera bwo mu nkiko bushingiye ku ihame rivuga ko umuntu ari umwere kugeza igihe akatiwe n’inkiko zibifitiye uburenganzira bivuze ko umuntu atagafunzwe atarakatirwa gusa mu Rwanda 90% by’abagezwa imbere y’inkiko bafungwa batarakatirwa aho baba bababajwe batarakatirwa.Kuko kuba hagikorwa iperereza ntabwo umuntu yakagombye gufungwa.

Ikindi kibazo cya Kabiri ni uko ubutabera bwo mu Rwanda butinda mu gihe bavuga ko ubutabera butinze atari ubutabera aha atanga urugero rw’umuyobozi mu ishyaka rye wakatiwe iminsi 30 ubu akaba amaze amezi hafi atanu ataraburana sibyo gusa avuga ko abanyamakuru ba Iwacu Tv bamaze imyaka irenga 3 bafunzwe kandi barakatiwe ya minsi 30.

Ikindi kibazo ni uburyo abantu bafatwa n’uburyo bagezwa imbere y’inkiko aha avuga ko yabajije abantu batandukanye bari mu magereza niba bareretswe urupapuro rubafata bakamubwira ko ntarwo babonye kandi imu gihe iyo ugeze mu bugenzacyaha bandika urupapuro rwemeza ko wahageze.

Ikibazo cya Kane ni icya ruswa iri mu butabera mu Rwanda aho bamwe bagura iminsi ya bugufi yo kuburanishwa sibyo gusa bunakoreshwa mu nyungu za Politiki aho umuntu ajya kuburana azi neza ibizamubaho.

Dr Christopher avuga ko kugira ngo ibi bibazo bikemuke ni uko hakubakwa Sosiyete yishimye ,ifite umutekano urambye,ikize ,hari uburinganire n’ubwubahane hagati y’abaturage ndetse n’umutekano usesuye kuri buri muturage gusa ni ibintu bifata igihe.

Aha ni uko abaturage bo mu nzego zose bagomba kwigishwa ko aribo ba nyiri ubuyobozi undi hakubakwa inzego z’ubutabera no guha ubushobozi aho abacamanza bakagombye guhabwa manda itabakuraho ahubwo abaturage akaba aribo bafite ubwo bubasha.

Avuga ko ikindi kintu gikomeye ari ukwigisha abanyarwanda impamvu ubutabera budakora neza ari uko abenshi mu banyarwanda batazi uburenganzira bwabo imbere y’inkiko umuntu yabona mugenzi we akurwa mu butaka ku karengane akabyamagana.

Kayumba avuga ko mu mateka y’u Rwanda kuva rwabaho hari abantu bavuka mu miryango runaka aho ajya kwiga umwana azi neza ikintu azakora aho umwana ajya mu kiruhuko ahita abona akazi aha bivuze ko amahirwe atangana.

Agaruka ku burenganzira ku butaka ,Kayumba yatanze urugero ku baturage ba Kangondo bakuwe aho babaga ariko ingurane ntiyubahirizwe sibyo gusa hari ikibazo ku byangombwa by’ubutaka bitangwa aho usanga umuntu ahantu yiguriye na gakondo bamubwira ko akodesha.

Ubundi butabera ni uburenganzira bwa Politiki ni uko umunyarwanda afite uburenganzira bwo kujya mu ishyaka ashaka cyangwa kurishinga ariko ngo mu Rwanda gushinga Ishyaka rya Politiki ni icyaha .

Kayumba kandi avuga Televiziyo y’u Rwanda na Radio Rwanda igikora nko muri za 60 aho ivugira ubutegetsi ndetse n’andi mashyaka yemeye kujya mu kwaha kwa FPR-Inkotanyi mu gihe andi nta mwanya yahabwa.Gusa ashimangira ko bi bitaba mu Rwanda gusango na handi bib anta Demokarasi iba ihari.

Aha avuga ko mbere atarashinga Ishyaka Televiziyo y’u Rwanda na Radio Rwanda bakundaga kumutumira ariko ntibongeye kumutumira cyangwa se ngo batumire Ingabire Victoire.

Ubutabera bwo mu Rwanda burakoreshwa cyane||Nigisha abanyarwanda ko Leta atari umubyeyi -Dr Kayumba





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo