Igikeri uko wakijugunya kose kigwa kikureba : ”Perezida Kagame”

Mu nteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi hanizihizwa isabukuru y’imyaka 30 imaze ivutse, Chaiman w’umuryango akaba na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko igikeri uko wakijugunya kose kigwa kikureba akaba ari nayo mpamvu yasabye ko cyakorerwaho ubushakashatsi ngo hamenyekane ubushobozi gifite mu bwirinzi. Muri iyi nteko rusange hanagawe ibihugu bitabanira neza ibituranyi byabyo.

Ku munsi wa kabiri w’iyi nteko rusange, Perezida Kagame yavuze ko igikeri uko wakijugunya kose kigwa kikureba akaba ari nayo mpamvu yasabye ko cyakorerwaho ubushakashatsi

“ Ndagirango ngire nange icyo nakongeraho ku bushakashatsi kreti atubwiye bari gukora ku gikeri, mubyo bari gukoraho ubushakashatsi bazanarebe impamvu mu buryo bwose wakijugunyamo kigwa kikureba , ubu ni uburyo bwacyo bwo kwirinda”.
Perezida Kagame yanongeyeho ko bashyira imbaraga mu bushakashatsi no ku byatsi nk’inyabarasanyi n’ibibabi by’ipapayi bifasha mu komora ibikomere aho yatanze urugero ko nyuma yo kumenya ko bivura mu mwaka w’I 1968 abikurikiye mu kiganiro Wari uzi ko ? kuri Radio Rwanda, yaje kubigerageza mu mwaka wa 1983 bari mu ntambara y’I Bugande maze bikamufasha cyane
.
Dr Niyikiza Kreti umunyarwanda w’umushakashatsi mu nganda zikora imiti muri leta zunze ubumwe z’Amerika wabitangiyeho ubushakashatsi yavuze ko igikeri kigira mu mugongo wacyo amazi asa nk’amata basutsemo amazi menshi akaba ari uburozi cyane bityo akaba ariyo bifashisha mu gukora ikinya batera abarwayi kwa muganga kugirango batumva ububabare, kubera ubu burozi buba mu mugongo wacyo akaba ariyo mpamvu nta yindi nyamaswa ikirya kuko ikiriye iba pararize.
Uyu mushakashatsi agaruka ku nyabarasanyi yavuze ko ihagarika amaraso kuva ku bikomere, irinda micorobi ndetse ikanahagarika imyuna akaba ariyo mpamvu umwami Kigeri Rwabugiri ariyo yitagaho cyane kumenya niba iboneka aho agiye kugaba ibitero kugirango azage ayifashisha.
Muri iyi nteko rusange, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madamu Louise Mushikiwabo yagarutse ku bihugu bitabanira neza ibituranyi byabyo aho yavuze ko nta terambere ryo gufungira umupaka umuturanyi wawe ngo urishakire mu bihugu bya kure.
Mininitiri Mushikiwabo yirinze kugira izina ry’igihugu avuga, ariko atanga urugero rw’uko hari igihugu cy’igituranyi cyahagaritse indege z’abaturanyi maze kigaha umwanya indege zo muri Aziya.
Imyanzuro y’ Inama Nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi yo kuwa 14 kugeza kuwa 16 ukuboza 2017 yabereye ku cyicaro gikuru mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Kuri gahunda y’inama hari ingingo zikurikira:

1. Ijambo ritangiza inama rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, akaba na Chairman w’Umuryango FPR- Inkotanyi;
2. Raporo y’ibyagezweho n’Umuryango FPR- Inkotanyi mu myaka 30 umaze uvutse;
3. Gahunda y’ibikorwa by’Umuryango FPR- Inkotanyi Ukuboza 2017-Ukuboza 2019;
4. Ikiganiro kijyanye n’u Rwanda mu isi y’uyu munsi n’ejo hazaza ;
5. Kuvugurura amategeko-remezo n’amategeko ngengamikorere y’Umuryango FPR- Inkotanyi ;
6. Amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR- Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu.
Twebwe abagize Inama Nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI ;
Twishimiye abashyitsi baturutse hanze y’Igihugu n’indi Mitwe ya Politiki yo mu Rwanda bitabiriye iyi Nama Nkuru ndetse n’ubufatanye bafitanye n’Umuryango FPR-Inkotanyi;
Twishimiye raporo y’ibikorwa by’Umuryango FPR- Inkotanyi mu myaka 30 umaze ushinzwe;
Twebwe kandi abagize Inama Nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI ; Tumaze kungurana ibitekerezo ku byari kuri gahunda y’Inama ;
Dufashe imyanzuro ikurikira:
I. Twemeje gahunda y’ibikorwa by’Umuryango FPR- Inkotanyi bizitabwaho muri iyi myaka ibiri iri imbere (Ukuboza 2017-Ukuboza 2019), kandi twiyemeje no kuzafatanya mu kuyishyira mu bikorwa;
II. Twavuguruye amategeko-remezo n’amategeko ngengamikorere y’Umuryango FPR- Inkotanyi;
III. Twiyemeje kandi ibi bikurikira :
1. Kwigira ku byo twanyuzemo no gukomeza kugendera ku ndangagaciro zafashije Umuryango FPR- Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu, muri zo harimo gukunda Igihugu, ubwitange n’ubufatanye; tuniyemeza kuzitoza urubyiruko,
kugira ngo rushobore kumva, gutinyuka no gukemura ibibazo bishingiye ku miterere yihariye y’Igihugu ;
2. Gukomeza gushyira imbere inyungu rusange, kwiyoroshya, kwicisha bugufi no gukorera hamwe tugamije kugera ku cyerekezo twahisemo.
3. Gukomeza kubaka Igihugu, kurinda ibyagezweho no kubana neza n’abandi, ari abaturanyi ba hafi ndetse n’aba kure.
4. Kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire y’inzego dukoreramo, kugira ngo zibashe kurangiza neza inshingano zazo zo gutanga serivisi nziza ku bazigana bose.
5. Gukomeza kongera amahugurwa mu bya Politiki ku banyamuryango bari mu nzego zose z’Umuryango ;
6. Gukomeza kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda, kugira ngo bahore biteguye guhangana n’ibibazo bigenda bivuka;
7. Gukomeza gahunda yo kwibohora, guhesha agaciro u Rwanda, no guharanira ko Abanyarwanda babaho neza ;
8. Gukomeza guteza imbere ibyiciro byihariye, cyane cyane abagore n’urubyiruko, ngo barusheho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no kugira imibereho myiza.
IV. Twatoye abagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-INKOTANYI ari bo:
PEREZIDA: Nyakubahwa KAGAME Paul
VISI-PEREZIDA : Hon.BAZIVAMO Christophe
UMUNYAMABANGA MUKURU : Hon. NGARAMBE François
ABAKOMISERI:
Abakomiseri rusange
Hon. GASAMAGERA Wellars;
Hon. MUSONI James;
Hon. UWACU Julienne;
Hon. KABONEKA Francis;
Hon. HABUMUREMYI Pierre Damien;
Hon. MUKASINE Marie Claire;
Hon. GASINZIGWA Odda;
Hon. TUMUSHIME Francine;
Hon. SINDIKUBWABO Jean Nepo;
Hon. MWIZA Esperance;
Hon. HARELIMANA Abdulkarim;
MUKAZAYIRE Nelly.
Abakomiseri bahagarariye urubyiruko
UWANYIRIGIRA Clarisse;
RUSERA Tessy;
NDAYISHIMIYE Alain;
KWIZERA Christelle;
MUGANZA Julien;
IGABE Edmond;
RUKUNDO Constantin;
UWAMARIYA Assumpta;
ARUSHA Joel;
TUMUSHIME Adrien.

Bikorewe i Kigali, ku wa 16 Ukuboza 2017.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo