Abaturage nibo bazagira uruhare mu gushyiraho amategeko

Umuyobozi w’ishyaka Green Party of Rwanda Dr Franka Habineza yemeza ko mu gihe ishyakarye ryabona amajwi aryemerera kwicara mu inteko ishinga amategeko yifuza ko abaturage aribo bazajya bagira uruhare runini mu ishyirwaho ry’amategeko kuko yasanze hari amategeko yagiyeho ariko atarishimiwe n’abaturage.

Mu kiganiro kigufi Dr Furank yagiranye na Umubavu.com yavuze ko hari ingingo ebyiri bibandaho biyamamaza , ingingo yambere nuko bifuza ko mu gihe baba bicaye mu inteko bazamura ijwi ryabo basaba ko mbere yuko itegeko ritorwa n’umutwe w’abadepite bazajya baha uruhare umuturage mu gushyiraho iryo tegeko, yagize ati" mbere yuko hatorwa itegeko runka abadepite nk’intumwa yarubanda bagomba ku manuka mu baturage bakababwira ku itegeko bateganya gutora noneho bakabiganiraho bakumva ibyifuzo byabo kugirango itegeko rizatorwe ritabangamiye umuturage, aha Dr Frank yatanze urugero rwuko nkitegeko ryatowe ryo guhuza ubutaka abaturage batigeze baryishimira kuko ritigeze riganirwaho ngo bumve ibitekerezo by’abaturage".
Yakomeje avuga ko iyo uri intumwa ugomba gutwara ubutumwa ku wagutumye noneho ukumvanawe icyo abivugaho kuko kujya mu inteko ntabwo ari ukwicara gusa ngo udamarare ahubwo nukumenya ko ufite inshingano zo gusohoza ubutumwa ku wa gutumye.

Indi ngingo Dr Frank yagarutseho nuko bazashyiraho urubuga ruhurirwaho n’abantu benshi bakazajya barutangiraho ibitekerezo n’ibyifuzo ku bijyanye n’amategeko aha yagize ati" Twifuza ko hazajyaho urubuga rufasha abantu gutanga ibitekerezo byabo noneho tukareba ibyo bitekerezo byatanzwe bikadufasha gushyira mu bikorwa ibyo abaturage bazaba bahisemo".

Dr Frank yakomeje agira ati “Turashaka guteza imbere ubuhinzi, aho buri wese azajya ahinga akeza, buri muryango ukagira umutekano w’ibiryo. Turashaka ko umusoro w’ubutaka wazavaho, ku buryo n’abari i Kigali bazabugiraho uburenganzira, buri wese akagira uruhare kuri gakondo ye.”

Ku munsi wejo ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza Dr Frank yijeje abaturage bo muri Nyamabuye mu karere ka Muhanga ko mu gihe baramutse batoye Green Party ibibazo byo kubura amazi meza bizaba amateka muri uyu murenge.

Uyumunsi ishyaka Green Part of Rwanda ryagiye kwiyamamariza mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kigina muri Santre ya Nyakarambi, tubibutse ko Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda rifite abakandida 32 ririmo kwamamaza, abagabo 18 n’abagore 14.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo