Abayobozi  bane b’umutwe wa  FPB  urwanya u Burundi bafashwe mpiri

Abayobozi bane bo mu mutwe wa FPB (Forces Populaires du Burundi) urwanya Reta y’u Burundi bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 . Muri abo bafashwe harimo Général-major Jérémie Ntiranyibagira ari nawe muyobozi w’uyu mutwe na Lieutenant-Colonel Édouard Nshimirimana wari umwungirije.

Abandi bayobozi babiri ba FPB yahoze ari FOREBU bafashwe ni Libère Nzeyimana batazira Mahopa, hamwe Liberata wari uhagararire uyu mutwe muri Tanzaniya. Nk’uko byemejwe n’uyu mutwe ngo aba bayobozi bafatiwe i Ngara mu gihugu cya Tanzaniya, hafi y’urubibi Uburundi buhana na Tanzaniya, ku ruhande rw’Intara ya Muyinga.

Amakuru atangwa n’uyu mutwe avuga ko abo bantu bafashwe n’iperereza rya Tanzaniya rikoranye n’iry’u Burundi. Ayo makuru akomeza avuga ko Général-major Jérémie Ntiranyibagira umukuru w’uyu mutwe , Lieutenant-Colonel Édouard Nshimirimana umwungirije, hamwe n’abo bandi babiri boherejwe mu Burundi, bikavugwa ko baba bashyikirijwe ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru umuyobozi ushinzwe iperereza i Muyinga.

Ayandi makuru atangwa n’abahora hafi y’ubuyobozi bw’uyu mutwe ni uko abafashwe bari basanzwe batumvikana na Hussein RADJABU ushaka kuyobora uyu mutwe.Ngo mu ifatwa ryabo Hussein Radjabu yaba yabigizemo uruhare.

Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi ari nawe uvugira iperereza ry’iki gihugu ,Pierre Nkurikiye ntiyemeza cyangwa ngo ahakane aya makuru avuga ko ibyabereye ku butraka bwa Tanzania bitabazwa u Burundi nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu.

Gabriel Habineza/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
-xxxx- Kuya 24-10-2017

Nn abo bagizi banabi bajye bishyimikijye iki?bajye baturuka?

-xxxx- Kuya 24-10-2017

Nn abo bagizi banabi bajye bishyimikijye iki?bajye baturuka?