Close MORE NEWS Abayobozi bane b’umutwe wa FPB urwanya u Burundi bafashwe mpiri UMUBAVU.com admin Kuya 23-10-2017 saa 03:40' whatsapp Facebook Abayobozi bane bo mu mutwe wa FPB (Forces Populaires du Burundi) urwanya Reta y’u Burundi bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 . Muri abo bafashwe harimo Général-major Jérémie Ntiranyibagira ari nawe muyobozi w’uyu mutwe na Lieutenant-Colonel Édouard Nshimirimana wari umwungirije. Abandi bayobozi babiri ba FPB yahoze ari FOREBU bafashwe ni Libère Nzeyimana batazira Mahopa, hamwe Liberata wari uhagararire uyu mutwe muri Tanzaniya. Nk’uko byemejwe n’uyu mutwe ngo aba bayobozi bafatiwe i Ngara mu gihugu cya Tanzaniya, hafi y’urubibi Uburundi buhana na Tanzaniya, ku ruhande rw’Intara ya Muyinga. Amakuru atangwa n’uyu mutwe avuga ko abo bantu bafashwe n’iperereza rya Tanzaniya rikoranye n’iry’u Burundi. Ayo makuru akomeza avuga ko Général-major Jérémie Ntiranyibagira umukuru w’uyu mutwe , Lieutenant-Colonel Édouard Nshimirimana umwungirije, hamwe n’abo bandi babiri boherejwe mu Burundi, bikavugwa ko baba bashyikirijwe ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru umuyobozi ushinzwe iperereza i Muyinga. Ayandi makuru atangwa n’abahora hafi y’ubuyobozi bw’uyu mutwe ni uko abafashwe bari basanzwe batumvikana na Hussein RADJABU ushaka kuyobora uyu mutwe.Ngo mu ifatwa ryabo Hussein Radjabu yaba yabigizemo uruhare. Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi ari nawe uvugira iperereza ry’iki gihugu ,Pierre Nkurikiye ntiyemeza cyangwa ngo ahakane aya makuru avuga ko ibyabereye ku butraka bwa Tanzania bitabazwa u Burundi nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu. Gabriel Habineza/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) -xxxx- Kuya 24-10-2017 Nn abo bagizi banabi bajye bishyimikijye iki?bajye baturuka? -xxxx- Kuya 24-10-2017 Nn abo bagizi banabi bajye bishyimikijye iki?bajye baturuka? INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Abayobozi bane b’umutwe wa FPB urwanya u Burundi bafashwe mpiri UMUBAVU.com admin Kuya 23-10-2017 saa 03:40' whatsapp Facebook Abayobozi bane bo mu mutwe wa FPB (Forces Populaires du Burundi) urwanya Reta y’u Burundi bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 . Muri abo bafashwe harimo Général-major Jérémie Ntiranyibagira ari nawe muyobozi w’uyu mutwe na Lieutenant-Colonel Édouard Nshimirimana wari umwungirije. Abandi bayobozi babiri ba FPB yahoze ari FOREBU bafashwe ni Libère Nzeyimana batazira Mahopa, hamwe Liberata wari uhagararire uyu mutwe muri Tanzaniya. Nk’uko byemejwe n’uyu mutwe ngo aba bayobozi bafatiwe i Ngara mu gihugu cya Tanzaniya, hafi y’urubibi Uburundi buhana na Tanzaniya, ku ruhande rw’Intara ya Muyinga. Amakuru atangwa n’uyu mutwe avuga ko abo bantu bafashwe n’iperereza rya Tanzaniya rikoranye n’iry’u Burundi. Ayo makuru akomeza avuga ko Général-major Jérémie Ntiranyibagira umukuru w’uyu mutwe , Lieutenant-Colonel Édouard Nshimirimana umwungirije, hamwe n’abo bandi babiri boherejwe mu Burundi, bikavugwa ko baba bashyikirijwe ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru umuyobozi ushinzwe iperereza i Muyinga. Ayandi makuru atangwa n’abahora hafi y’ubuyobozi bw’uyu mutwe ni uko abafashwe bari basanzwe batumvikana na Hussein RADJABU ushaka kuyobora uyu mutwe.Ngo mu ifatwa ryabo Hussein Radjabu yaba yabigizemo uruhare. Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi ari nawe uvugira iperereza ry’iki gihugu ,Pierre Nkurikiye ntiyemeza cyangwa ngo ahakane aya makuru avuga ko ibyabereye ku butraka bwa Tanzania bitabazwa u Burundi nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu. Gabriel Habineza/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) -xxxx- Kuya 24-10-2017 Nn abo bagizi banabi bajye bishyimikijye iki?bajye baturuka? -xxxx- Kuya 24-10-2017 Nn abo bagizi banabi bajye bishyimikijye iki?bajye baturuka? INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu