Ni iki kihishe inyuma yo guhindura abayobozi b’indembo n’ab’uturere muri  ADEPR?

Ubuyobozi bw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR bwahinduranyije abayobozi b’indembo n’abuturere, ubu buyobozi bw’inzibacyuho bubikoze mu gihe hari bamwe mu bakirisitu bari baranditse urwandiko ruvuga ko ngo batewe impungenge z’irekurwa rya hato na hato rya bariya bayobozi bashinjwa kunyereza umutungo w’iri torero bakaba babona ntacyo bukora. Guhindura abayobozi nicyo gikorwa cyakabiri bakoze nyuma y’iyi nyandiko aba bakristo bandikira iyi komite.

Ihinduranywa ry’abayobozi b’indembo ryemejwe mu nama yabaye ku gica munsi cyo kuri uyu Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017.

Ubuyobozi bwa ADEPR bwabanjirije ubu nyuma yo guhirika Pasiteri Usabwimana Samuel bwahise bwihutira gushyiraho uturere nka gahunda yo kugabanya umubare w’abantu batoraga biro nyobozi banagamije kugirango bashyireho abantu babo bazabatora kuko ntakizere bari bifitiye, ibi ubu buyobozi bukoze burasa naho ntaho bitaniye n’ibyakonzwe nabo tumaze kuvuga haruguru.

Mu minsi ishize bamwe mu babakristo basa n’abatanze umurongo ngenderwaho wo kugira impinduka, ubu buyobozi bugira aho bwahise bunambura inshingano abari abayobozi ba ADEPR inshingano z’ubushumba ubu bakaba bakurikijeho guhindura abayobozi b’indembo n’ab’uturere.

Aya makuru ariko yahakanywe n’umuvugizi wa ADEPR Rev Pasiteri Karurangwa Ephrem aho yabwiye umubavu.com ko ataribo batumye bakora ibyo bakoze ko ahubwo byari biri mu nshingano zabo.
Yagize ati, " ntabwo ari integenke cyangwa kudakora twakoze ibyo twari"

Uyu munsi ubuyobozi bwa ADEPR bwongeye ku garagaza ikindi gikorwa gisa naho kigamije gutegura amatora no gushaka amaboko mashya azabafasha gutsindira manda yo kuyobora iri torero dore ko ubuyobozi bwavuyeho bwari bwaramaze guharura inzira yorohereza uwiyamamarije kuyobora itorero ahita atsinda, kuburyo abakurikiranira hafi iri torero babona ko nibamara gutorwa aribwo bazabona impinduka aho bivugwa ko bashobora kuzikiza bamwe ubu bameze nk’agakingirizo.

Abayobozi bahinduranyijwe mu buryo bukurikira :

IMYANZURO Y’INAMA YA BIRO NYOBOZI YA ADEPR YABAYE KUWA 25.10.2017 INAMA YASIMBURANYIJE ABASHUMBA KU BURYO BUKURIKIRA INDEMBO:

Kigali :

Rev.Karisa Emmanuel – Rev.Muntu Binjamin

Amajyaruguru :

 Rev.Rurangirwa Emm.

 Rev Cyiza Thadee

Amajyepfo:

 Rev.Ntibarikure J De Dieu.

 Rev.Karangwa Sylvestre

Uburasirazuba:

 Rev.Kagibwami Tharcisse

 Rev.Kamanzi callixte

Uburengerazuba:

 Rev.Sebadende Emmanuel

 Rev Hakizamungu Joseph

AMATORERO Y’UTURERE

Gasabo:

Rev.Ruyenzi Erneste

Kicukiro:

Rev. Akoyiremeye P. claver

Nyarugenge:

Rev Masumbuku Josue

Rurindo:

Rev. Murindahabi Canisius

Gakenke:

Rev Rurangwa Louis Segond

Musanze :

Rev Bizimana Augustin

Burera :

 Rev. Karake Thomas

Gicumbi :

Rev. Niyonzima Alex

Kamonyi :

♦ Rev. Bimenyimana Mathias

Muhanga:

♦ Rev. Butera Celestin

Ruhango :

♦ Rev. Ntakirutimana Florien

Nyanza :

♦ Rev. Kabengera Celestin

Huye :

♦ Rev . Cyuma Jean Claude

Nyamagabe :

♦ Rev. Ruganza Ephrem

Nyaruguru :

♦ Rev. Nkurunziza sostene

Gisagara :

♦ Rev. Bimenyimana Jean Claude

Bugesera:

♦ Rev. Rwigema Donatien

Rwamagana:

♦ Rev. Nsegiyumva Laurien

Kayonza :

♦ Rev. Kamali Silas

Gatsibo:

♦ Rev. Mukarage Phirbert

Nyagatare :

♦ Rev. Rwayitare Epaphrodite

Kirehe :

♦ Rev. Kaboyi Ndatabaye Aggee

Ngoma:

♦ Rev. Habarurema Alphred

Rusizi:

♦ Rev. Kabagire Charle

Rutsiro :

♦ Rev.Nsengiyumva Innocent

Rubavu:

♦ Rev. Ndizeye Charles

Nyamasheke:

♦ Rev. Ndimubayo Charle

Karongi:

♦ Rev. Ndikumana Godfroid

Ngororero:

♦ Rev. Bizimana Gabriel

Nyabihu :

♦ Rev. Macyamura Aaron





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Peter Kuya 5-11-2017

Ubuyobozi bw’Itorero bukwiye kureba neza kuko uyu mugabo Florien arasebya bikabije itorero. Nta buhamya buzima ari gutanga kuko yuzuye urwango, ubusambanyi,ubwambuzi n’ubugome.Ibye ni ukwiyoberanya gusa.

Amour Kuya 3-11-2017

Florien mwebwe ho muramubarirwa! Utamuzi azambaze. Uzi ubugome bumurimo!!! Icyakora natihana azabona ishyano!

Kamanzi Kuya 3-11-2017

NTAKIRUTIMANA Florien wayogoje abaturage abambura akwiye kuba Pastor koko! Ahaaa!!! Noneho ibye ni agahomamunwa! Gusenyera Se umubyara, none akaba ageze no kuri mushiki we yitwaje amasengesho!!! Biteye ubwoba! Mukurikirane neza Itorero ryaravangiwe.

J.Paul Kuya 1-11-2017

Ubu se uyu bajyanye mu Ruhango! Ahaaa!!! Nzaba mbarirwa! Umuntu usenyera n’abo bavukana!! Reba mushiki we uri i Nyanza yamaze gusenyera, urugo rwe akaba arugerereye ashaka kumutanya n’umugabo we ngo ni uko atamwibonamo! Uwiteka akwiye gutabara itorero rye!

STANY Kuya 30-10-2017

30;10;2017 turabashimiye ariko amaparuwase naho bikorwe gucyo nimidugudu

umukirisito Kuya 29-10-2017

ko ntabona Uwitwa Munyamahoro Seth

Theoneste Kuya 28-10-2017

Uko byasa kose Imana tatubwiye ko itazareka itorero ryayo .

Kabendera Kuya 28-10-2017

Abo m’uturere nabo bakore mubo mu maparuwase bigize akaraha kajyahe nabo bazakore mu midugudu haboneke ubuyobozi bufite amaraso mashya kandi bukorana neza n’abakristo butagonganisha abadiyakoni n’abakristo.

Jean Paul Kuya 28-10-2017

Gasabo iratabawe twari dupfuye pe mukarere kagasabo ahuahuahuuuuu

ahwii Kuya 28-10-2017

guhinduranya abayobozi ndahamya ko ntacyo bizahindura Ku guksndamizwa umuyoboke w’iri torero akorerwa. ubwitange butarangira asabwa n’amaturo atangwa ntumenye irengero ryayo, Bose niyo barwanira ariko IMana izabisobanura.
babure no kugarura na make ngo bubake amaparuwasi bakomeze bategereze umukirisito ngo abikore byose!!!! birababaje gusa

Jean Paul Kuya 28-10-2017

Gasabo iratabawe twari dupfuye pe mukarere kagasabo ahuahuahuuuuu

Jean Paul Kuya 28-10-2017

Gasabo iratabawe twari dupfuye pe mukarere kagasabo ahuahuahuuuuu

Jean Paul Kuya 28-10-2017

Gasabo iratabawe twari dupfuye pe mukarere kagasabo ahuahuahuuuuu

hHhh Kuya 28-10-2017

Past Safari Gerard uyobora mu Gatsata, yatanze 1.000.000frw kugirango abone ubu pasteur. jyewe sindi umukristo waho ariko Safari n’inshuti yanjye yambwiye uko yabigenje ngo nanjye mbikore ndamuhakanira, mubwira ko nzategereza Imana ikanyimika; ubu rero mfite amakuru ko amafranga mu Gatsata ayamereye nabi

JJ Biiza Kuya 28-10-2017

Na Gatsata ikeneye ubutabazi bwihuse.
Abayobozi bacu Imana ibahe umugisha

JJ Biiza Kuya 28-10-2017

Na Gatsata ikeneye ubutabazi bwihuse.
Abayobozi bacu Imana ibahe umugisha

R J Kuya 27-10-2017

ibi ubuyobozi bwakoze nibyizacyane kuko gasabo iratabawe pe

R J Kuya 27-10-2017

ibi ubuyobozi bwakoze nibyizacyane kuko gasabo iratabawe pe

R J Kuya 27-10-2017

ibi ubuyobozi bwakoze nibyizacyane kuko gasabo iratabawe pe