Ku munsi wa gatanu bakoze ubukwe umugore we yaguye igicuri akira hashize imyaka 6 n’amezi umunani

Ni mu giterane cy’ivugabutumwa kizamara iminsi itatu cyatangiye kuri uyu wa gatanu kikazarangira ku munsi wo ku cyumweru. Iki giterane cyateguwe n’itsinda ry’abanyamasengesho ryitwa “Yesu niyamamare hose” riyobowe na Ev. Olivier NDATIMANA Ndoliva ku bufatanye na ADEPR Paruwasi Gatenga. Intego y’iki giterane igaragara mu gitabo cya Yesaya 9.1.

Iki giterane kizaba kirimo abavugabutumwa n’abahanzi batandukanye basize amavuta y’Imana. Mu bavugabutumwa harimo Past. ZIGIRINSHUTI Michael, Ev. Olivier NDATIMANA Ndoliva, Ev. BARAKAGIRAPascal, Dr. BYIRINGIRO Samuel, Past. NSHIMIYE, Ev. MUSONERA J.B, Rev. Past. Celestin, Ev. Cyprien, Ev. Maman Queen uzwi nka Judith na Ev. Vedaste.

Mu bahanzi bateganyijwe gufasha abantu kuva mu mwijima nkuko intego ibivuga harimo UZAYISENGA Isaie, Albert NIYONSABA, Stella, Faustin na Danny. Amakorari azaba ahari harimo Chorale Gibiyoni yo kuri ADEPR Murambi na Salem yo kuri ADEPR Kabuga-Ville.

Kuri uyu wa gatanu ubwo iki giterane cyatangizwaga ku mugaragaro na BARAKAGIRA Pascal, umwe mu bayobozi ba “Yesu niyamamare hose Family”, umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ABINGENZI Gonzague yabwiye Abakristu bitabiriye iki giterane ko umugore we yarwaye igicuri bamaze iminsi itanu bmbikanye impeta ariko Imana ikaza kumukiza amaze imyaka 6 n’amezi umunani.

Ubu buhamya yatanze, Gonzague avuga ko uyu mugore we yari amaze igihe agwa igicuri ariko we atabizi kuko yatunguwe no kubona ku munsi wa gatanu bambikanye impeta akagwa igicuri.

Si ubu buhamya gusa bwatanzwe na Abingenzi Gonzague kuko na Barakagira Pascal yakomeje imitima ya benshi ababwira ko yagiye agerageza gukora ibintu bitandukanye byose bikanga kubera ko atari afite Yesu. Pascal yavuze ko yagerageje ubucuruzi bwa butiki bugahomba, yacuruje imitobe mu tujerekani biranga, yacuruje ubunyobwa biranga n’ibindi byinshi yagiye agerageza ariko byose bikanga kubera ko yari ataramenya Yesu w’I Nazareti. Si bubucuruzi bwamwangiye kuko yanashatse umugore we aza gusara nubwo kuri ubu yakize kubera kumenya Yesu.

Ubuhamya bufasha abantu bwakomeje gutangwa n’abavugabutumwa batandukanye ahoEv. MUSONERA J.B wari umuyobozi wa gahunda kuri uyu wa gatanu, yavuze ko nawe mbere yuko yakira Yesu akamubera umwami n’umukiza we yari umupfumu ariko kuri ubu akaba ashima Imana ko yamubatuye ingoma ya satani yamutwazaga igitugu.

Si ibi gusa MUSONERA J.B yahuye nabyo kuko nyuma yaje gukora ubukwe yambara imyenda yatiriye kubw’amahirwe make nyiri iyo myenda aza kuyimwamburira imbere y’umugeni we nyuma abonye bimushobeye aza gucikira I Kigali none kuri ubu atuye mu mugi wa Kigal kandi mu nzu ye bwite kubw’ineza y’Imana.

Ubu buhanya bwa fashije abantu bitabiriye iki giterane cyatangiye uyu munsi akaba ari n’igiterane muza gukurikira live cyangwa imbonampabe ku Umubavu.com.

Iki giterane kirakomeje....

 





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Niyitanga prudence Kuya 10-11-2017

Ubu buhamya bunsubijemo i mumbaraga.

Niyitanga prudence Kuya 10-11-2017

Ubu buhamya bunsubijemo i mumbaraga.

Niyitanga prudence Kuya 10-11-2017

Ubu buhamya bunsubijemo i mumbaraga.

bosco haburagato Kuya 10-11-2017

Uwo musonera azongere atange ubwo buhanya