Iyahoze ari korari y’urubyiruko ya ADEPR Karambo igiye kwitwa izina

Iyi korali y’urubyiruko rwa ADEPR Karambo igiye guhabwa izina ku wa 14/1/2018 nyuma yo kumara igihe yitwa Korale y’urubyiruko, korale ibarizwa muri Paroisse ya Gatenga ikaba ari korali yatangiye itangijwe n’abaririmbaga ba korali y’abana (unday school) hanyuma bamwe muri bo bamaze gucuswa abari abayobozi b’umudugudu wa Karambo bifuza ko hatangizwa korali y’urubyiruko kugirango ijye ifatanya umurimo w’Imana n’izindi eshatu zari zihasanzwe.

Iyi Korale yatangiye ari abaririmbyi cumi na babiri (12) none bamaze kuba abaririmbyi mirongo itatu(30) bagizwe n’abahungu 14 ndetse n’abakobwa 16 ikaba ari korali irimo kuzamuka neza mu miririmbire ariko kandi igikeneye ubufasha bwa buri umwe mu banyamudugudu nkuko umuyobozi w’umudugudu wa KARAMBO Ev Hagenimana Anastase yabitangarije umubavu.com.

Yagize ati,"Iyi ni korale y’urubyiruko rukiri ruto rwiganjemo urw’abanyeshuri bityo rero nk’abanyamudugudu turasabwa kubaba hafi tukabafasha mu kubarera kugirango barusheho gukurira mu ndangagaciro za Gikiristo ndetse tukabafasha no kubona ubushobozi bwo kugura ibikoresho bya muzika".

Tuganira na NYIRABAGENZI Marie Chantal umuyobozi w’iyi korali yabwiye umubavu.com ko kuri icyi cyumweru bateguye igitaramo cyo kwitwa izina nka korali bakava ku izina ryo kwitwa korali y urubyiruko nabo bakitwa izina.

Yagize ati, "Twatumiye Korali Sayuni ya Cyahafi ADEPR ngo ize idufashe kuri uwo munsi mukuru wacu wo kwitwa izina kuri uyu wa 14/1/2018 nkaba mbona ko bizadufasha cyane".

Tubamenyeshe ko iki gikorwa bazaba bari kumwe n’umuvugabutumwa witwa Andre, korali ikaba yaratangiye gukora umurimo w’Imana ku KARAMBO mu kwezi Kwa 12/2014. Mu gusoma mbasabe gukomeza kujya mushakira amakuru yizewe kandi arimo ubuhanga ku rubuga www.umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
turayisenga sylvain Kuya 13-01-2018

chair yurubyiruko igiyegutera intanbwe yo kwitwa izina imana ibahumugisha kandi ibashyigikire natwe tubaribugufi kubafasha nokubabahafi tubagira iman rero mukomere imana nayomurikumwe

Nayigiziki jean de dieu Kuya 11-01-2018

iyo choir turayishimiye nize muruhando rwayandi ma choir agize adeper tuzayishyigikira rwose uko imbaraga zacu zingana kd turabakunda