Video: Ev. Sugira wakunzwe mu ivugabutumwa muri ADEPR ahugiye mu biki?

Umuvugabutuma Sugira Stiven wamamaye mu ivugabutumwa mu Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda, ADEPR akaza gusa nk’ubuze, yaganiriye n’umunyamakuru w’UMUBAVU amubwira ibyo ahugiyemo, uburyo yaretse akazi muri ADEPR, n’ibindi byinshi bimwerekeyeho.

Muri iki kiganiro Ev. Sugira yavuze uburyo yasabye Apotre Migonne ngo amubatize, igihe yabatirijwe, igihe yatangiriye kuvuga ubutumwa akiri muto.

Yavuze ko yavukiye mu muryango w’abakozi b’Imana (mu rusengero) akaza kwisanga Imana yaramuhaye impano yo kubwiriza ubutumwa bwiza kuva mu 2005 nyuma yo kubatizwa mu 2004.

Ivugabutumwa yaritangiriye muri Paruwasi yitwaga Karugira (ubu ni Rwampala) ku Mudugudu wa Kimisange.

Yagarutse kuri byinshi byamuvuzweho ivugabutumwa rye birimo nk’ibyigeze guhwihwiswa ko yaba atakiri muri ADEPR, uburyo yagiye i Bugande, uburyo yaretse akazi muri ADEPR n’ibindi.

Abajijwe aho ari gusengera ubu nyuma yo kuva i Bugande ati "Ubu ntituri guterana, uzahamenya amateraniro natangira".

Avuga ko aho yabaga i Bugande mu gihe cy’umwaka urenga, yari afite aho yateraniraga ngo ndetse aza bamuhaye urwandiko rubigaragaza, ngo azarujyana aho ashaka amateraniro niyongera kwemererwa kuba.

Uyu musore wakunzwe cyane mu ivugabutumwa rye, yagarutse no ku bahanuzi baheruka kuvuga byinshi ku cyorezo cya COVID-19 aho bamwe bagize ibyo batangaza bavuga ko ari Imana yabibatumye, nyamara nyuma ntibibe iby’ukuri.

Kuri we ati "Ibyo bihita bigukura ku rutonde rw’abahanuzi b’ukuri".

Yakomoje no kuri Biro nshya ya ADEPR yasimbuye iyo yakoranaga na yo mbere yo gusezera ku mirimo yari ashinzwe, uburyo ivugabutumwa riri gutera imbere n’ibindi byinshi uriyumvira muri Video y’ikiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU.

Iyumvire hano ikiganiro kirambuye Ev. Sugira yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Josiane Kuya 31-10-2020

Ndabakunda cyacyane amahoro yimana abanenamwe namwe none none nibihe bidashira