Kigali:Pasiteri yateye inda abakristo bose anabasaba gushaka agakombe baciramo kuko bamaze gusama

Ku cyumweru cya mbere cy’umwaka wa 2018 umuyobozi w’itorero Umurage w’Abera Silowamu Rev Pasiteri Uciyimihigo Xavier yabwiye abakristo ko agiye kubatera inda ndetse anabasaba gushaka agakombe baciramo kuko bamaze gusama.

Agitangira kubwiriza pasiteri Uciyimihigo Xavier yabwiye abakristo ko agiye kubatera inda kandi ahita abategeka ko bashaka udukombe batangira guciramo kuko bamaze gusama inda harimo ngo abasamye inda y’akazi abandi batwita inda za perime kandi ababwira ko igihe kigeze ngo batangire kugaragaza ko batwite.

Ahagana mu masayine n’iminota 25 (10h25) nibwo mu rusengero umurage w’Abera Silowamu umukozi w’Imana Rev Pasiteri Uciyimihigo Xavier umwuka amujeho ahanurira abari bari muri urwo rusengero; maze Imana imuciyemo imubwira ko uyu mwaka uzaba uwo gusubizwa kw’abakristo bahawe amasezerano ndetse ko abantu bazajya baza kwigira ku u Rwanda yana babwiye ko bagomba gutwita ko ari kubatera inda ariko yasaga nubabwira ko bagomba gutwita ibisubizo.

Ahagana saa 10h32 nibwo iteraniro ritangiye aho umuyobozi w’amasengesho atangije ku mugaragaro iteraniro n’indirimbo zo mu gitabo cyo gushimisha Imana, izi ndirimbo zikaba zi shimishije abari bitabiriye iri teraniro aho bose wasangaga bari gufashwa nazo kuburyo bukomeye.

Nyuma yo kuririmba kwa korale Sion hakurikiyeho kwakira abashyitsi; ibi bikaba byakozwe abakristo babyinira abashyitsi abandi babahobera,
Ubu korare umurage w’Abera Silowamu iri kuririmba yakira abashyitsi mu ndirimbo ihamyaka ko nta joro ridacya. Ubu bakaba bagiye kwakira umukozi w’Imana Rev Pasiteri Uciyimihigo Xavier.

Saa 11h17 nibwo umukozi w’Imana Mama Pasiteri Mukandayisenga Zabel ageze ku gatutu aho agiye kwakira umukozi w’Imana Pasiteri Uciyimihigo Xavier umugabo we, akaba atangiye iki gikorwa ashima Imana yatumye abana n’abo.


Ubukwe bw’umwana wanjye w’imfura nibugenda neza nzashima Imana; ndashima Imana yafashije ubukwe bw’umwana wanjye w’imfura bukagenda neza ndashima Imana, aya ni amagambo yavuzwe n’umukozi w’Imana waruhagurutse ashima Imana yaufashije ubukwe bw’umwanawanjye. Umuhoza Cynthia waturutse mu karere ka Gicumbi kubwo gukunda umukozi w’Imana nawe yashimye Imana avuga ko umugabo yamubwukije ngo yumve umukozi w’Imana ko ya mukoreye igikorwa atazibagirwa mu buzima bwe.
Umwanya w’ijambo ry’Imana wageze maze pasiteri abwira abakristo ko agiye kubatera inda kandi bakwiye kugaragaza ko batwite kuko igihe kigeze ngo abantu babone ko batwite, aha yababwiye ko abantu bagiye gusama inda zitandukanye aha yavuze ko hari abagiye gutwita inda z’akazi, inda z’amaperime, abandi bagatwita visa, aha kandi yavuze ko iyo umuntu atwite agerageza guhisha inda ariko amahereza akazagera igihe inda ye ikagaragara.
Ibyo satani yatwaye agiye kubigarura agiye kubiruka Yobu yaravuze ngo ubutunzi Satani yatwaye azabugarura.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
John Kuya 16-01-2018

Ariko kuki abantu basigaye bashakira Imana mu bintu by ’isi koko ? Ubukwe, Visa, imodoka, inzu nziza. Abantu ntibakita ku gushaka ubwami bw ’Imana no gukiranuka ahubwo barishakira ubuhanuzi bubaryoheye mu matwi. Hari abapasteri b’abahanga basigaye bazi kubibyaza umusaruro

Rudahezwa. Kuya 9-01-2018

ahhhhhhh, Mana tabara batere inda rwose Gusa Imana irihangana.

Marina Kuya 8-01-2018

Iyi ni mvugo y’amayobera yo gukanga abaswa. Byaruta abigisha bakoresheje imvugo yumvikana,yumvwa na bose, idafifitse....
Gufifika bigaragaza ko ubwonko butari ku murongo

nzabahimana abel Kuya 8-01-2018

ahaaa ndumiwe pee

nzabahimana abel Kuya 8-01-2018

ahaaa ndumiwe pee

kalisa Kuya 8-01-2018

inyigisho nk’izi ziri muri bimwe bitera uburwayi bwo mu mutwe, RBC nigire icyo ikora ku banyamasengesho ifatanyije n’urugaga rw’amadini bakumirire igihe.

mansool Kuya 8-01-2018

Ibi nibyo KNC ajya avuga bakamubeshyera ngo yatukanye,uzirirwa uryamye cg uririmba permis ikwizanire,barote baguha viza,bavandimwe dukanguke tube maso

Mike Kuya 7-01-2018

Shimwa Mana wandinze ubutekamutwe bw’abapasitoro njye aho nsengera nta buhanuzi buhaba tugomba gukora nta gutegereza ibyo tutakoreye,njye nshaka kubaza aba birwa bahanurirwa niba ibyo babwirwa byose babibona sha muhumuke musenge ariko mushyiremo akenge simbona ukuntu babatekera umutwe mukemera

Mike Kuya 7-01-2018

Shimwa Mana wandinze ubutekamutwe bw’abapasitoro njye aho nsengera nta buhanuzi buhaba tugomba gukora nta gutegereza ibyo tutakoreye,njye nshaka kubaza aba birwa bahanurirwa niba ibyo babwirwa byose babibona sha muhumuke musenge ariko mushyiremo akenge simbona ukuntu babatekera umutwe mukemera

Ascension Kavuganyi Kuya 7-01-2018

Uhambo ry’Imana ntirishingiye ku bintu by’isi niqhuba. Rev. niyigishe ubuntu n’agakiza Imana uzishaye.