Ni nde uzabazwa   Miliyari 1,8 Frw   yaguzwe  ibitabo byiswe ’Imfabusa’

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, yabajije Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, uburyo cyishyuye rwiyemezamirimo ku bitabo bya miliyoni zisaga 700 z’amafaranga y’u Rwanda atarabitanga.

Aya mafaranga yishyuwe rwiyemezamirimo muri Kamena 2020 ariko atangira gutanga ibitabo muri Nyakanga na Kanama 2020.

Ubwo REB yitabaga PAC ngo itange ibisobanuro ku makosa yagaragayemo mu igenzura ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, iki kibazo na cyo cyagarutsweho hibazwa icyari kigambiriwe.

Depite Bakundufite Christine yabajije icyashingiweho rwiyemezamirimo yishyurwa aya mafaranga.

Ati “Uyu muntu ko atashoboraga gutanga inyemezabwishyu, ko nta nyandiko y’ibyakiriwe yakozwe, ko nta muntu ugaragara wakiriye ibi bitabo, ubwo yishyuye agendeye kuki?”

Yakomeje agira ati “Iyo ibi bitabo bishya, ko atari ubwa mbere tubona inzu zishya [na Nyabugogo zarahiye] yari kwifata ate, miliyoni 700 ni ugupfa kuzitanga gutyo gusa?”

Abahagarariye REB bavuze ko bishyuye muri ubu buryo banga ko amafaranga yasubira mu isanduku ya leta. Ngo icyo gihe rwiyemezamirimo yari yarangije gucapa ibyo bitabo, igisigaye ari ukubitanga gusa.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc na we yavuze ko bitari bikwiye ko rwiyemezamirimo yishyurwa ataratanga serivisi yishyurirwa.

Ati “Ese ushinzwe imirimo rusange ni we wagiye aho ibyo bitabo byari biri arabibara, agenzura niba amapaji yuzuye? Yagendeye kuki? Ni iki cyamumaze ubwoba kugira ngo arekure aya mafaranga nta kintu na kimwe afite? Uwo muntu bapfana iki? Ese yari yamutumiye ngo ngwino unsure…?"

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko bishoboka ko uwabikoze yari afite izindi nyungu atari ukubabazwa gusa n’uko amafaranga agiye gusubirayo.

Umuyobozi ushinzwe Integanyanyigisho muri REB, Murungi Joan, yavuze ko aya mafaranga yari ay’abaterankunga bo hanze agiye gusubizwa kuko umwaka w’ingengo y’imari wari hafi kugera ku musozo. Yongeyeho ko mbere yo kuyishyura rwiyemezamirimo babanje kubyumvikanaho na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin).

Depite Bakundufite Christine yavuze ko kuvuga ko amafaranga yari agiye gusubirayo bidakwiye kuba urwitwazo kuko atari ubwa mbere byari kuba bibaye. Ati “Ayo mafaranga se yajyaga hanze y’igihugu? Ubundi se ni ubwa mbere amafaranga asubizwa muri Leta?”

Mu bindi byateje impaka muri PAC ni ibitabo bisaga miliyoni 1,03 by’Ikinyarwanda n’Imibare byo mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza byaguzwe miliyari 1,8 z’amafaranga y’u Rwanda bikaba bigiye kuba impfabusa kuko ururimi rwigishwamo rwahinduwe rukaba Icyongereza.

Umurungi yavuze ko bitazapfa ubusa, bizakomeza gukoreshwa ndetse ko birimo no guhindurwa mu Cyongereza ariko PAC ivuga ko atari cyo byari byaguriwe dore ko kubihindura birimo byongera ikiguzi kandi bitari ngombwa.

PAC yagaragaje ko ibitabo bikiri iyanga ku buryo hamwe na hamwe igitabo kimwe gisangirwa n’abanyeshuri 91 mu gihe n’ibihari bikomeza kwibwa buri mwaka kimwe na mudasobwa.

Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo