Mercedes igiye gukora imodoka z’amashanyarazi zibika umuriro kurusha iza Tesla

Uruganda rwa Mercedes-Benz rwatangaje umushinga w’imodoka zikoresha amashanyarazazi rugiye gukora, zishobora kuzajya zigenda ibirometero birenga 750 zitarakenera kongera gushyirwamo umuriro.

Ni imodoka zizaba zifite ubushobozi bwo kubika umuriro ugereranyije n’iz’uruganda rw’umuherwe Elon Musk rukora bene izi modoka, rwa Tesla cyane ko imodoka zarwo zose zirimo nka TSLA Model 3 na TSLA Model S, zidashobora kurenza ibirometero 611 zitarongera gushyirwamo undi muriro.

Umuyobozi Mukuru wa Mercedes Benz, Ola Källenius yavuze ko hifashishijwe Concept CLA Class (uburyo bushya bwo guteza imbere imodoka zigezweho muri Mercedes Benz) bashaka gukora imodoka zikurura abakiliya babo bakaza ari benshi.

Ati “Iyi modoka nshya tugiye gukora ishobora kukuvana mu Mujyi wa Munich ikakugeza i Hamburg bitagusabye kongera gushyiramo umuriro.”

Kuva kuva i Munich ugera Hamburg hari intera y’ibirometero 790, urugendo rurerure cyane.

Källenius kandi yavuze ko uru ruganda ruri gutegura undi mushinga w’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes’ G avuga ko na yo izaba ikoresha amashanyarazi ndetse izaba ije guhangana n’iya Tesla ya Model Y.

Abasesenguzi bo muri UBS Group, ikigo cy’imari cyo mu Busuwisi gishora imari mu mishinga minini, batangaje ko bakiriye imishinga y’imodoka nshya Mercedes Benz iteganya gukora, bagaragaza ko muri iyi myaka itatu iri imbere abantu bagiye kubona imodoka nyinshi zo muri ubu bwoko ziteye imbere.

Uretse Mercedes Benz, uruganda rwa BMW na rwo rugaragaza ko rugiye gukora imodoka y’amashanyarazi yihunda ndetse ishobora kubika umuriro ku kigero cya 20% ugereranyije n’izo rusanzwe rufite, imodoka izasohoka mu 2025.

Ibi bigaragaza imbaraga u Budage bushaka gushyira muri ubu bwoko bw’imodoka cyane ko u Bushinwa buri guhiga ibigo by’u Burayi mu gukora bene izo modoka zikoresha amashanyarazi ndetse zihendutse.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo