Mama Benitha arishimira aho ikinyobwa acuruza kimaze kugera

Mu gihe amaze acuruza ikinyobwa kimaze kumenyekana mu Rwanda kitwa Mburwa Drink Honey aravuga ko abakigura bamaze kuba beshyi kandi ko nawe bimufasha kwiteza imbere no guteza imbere abandi.

Mu kiganiro yagiranye n’umubavu.com yavuze ko amaze kugera kuri byishyi noguteza imbere abandi kuko hari n’abandi babarangurira bakajya kwicururiza kandi biteje imbere kuburyo bufatika.

Yagize ati: “ Abakiriya banjye baranyizera kugeza ubu ntimwambaza ngo abakiriya banjye bangana gute ngo mbimenye, kuko ni beshye pe! Bakunda iki kinyobwa, unyweyeho wese aragenda akabwira abandi ati,hariya hari ikinyobwa kiza, ubwo bakaza ari beshyi.

Yakomeje agira ati: “ iki kinyobwo aho tutarakigeza muntara turabageraho vuba kuko dufite gahunda yo kuzenguruka mu gihugu hose tukibagezago”.

Imiryangi myinshi yamaze kwiteza imbere kubera ko bafasha benshi.
Guvernoma y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda kwihangira imirimo ndetse igafasha na barwiyemeza mirimo bakiri bato kwiteza imbere inabafasha kubigeraho.

Mama Benitha ibi abishingiraho kandi bimufasha kwiteza imbere we n’umuryangowe no guteza imbere abandi kuko hari beshyi bacuruza iki kinyobwo kandi byaturutse kumushinga batangije we n’umugabo we, iki kinyobwa kimaze kwamamara gituma bava mu bukene kuko kibaha amafaranga.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo