Abanyarwanda 39 bagiye kujya mu myitozo ya gisirikare muri Tanzania

U Rwanda rwiteguye kohereza itsinda ry’abantu 39 barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili mu myitozo ya gisirikare, ihuza ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, izabera muri Tanzania.

Iri tsinda riyobowe na Brig Gen Aloys Muganga, rizahaguruka i Kigali uri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza, imyitozo nyir’izina yiswe ‘Ushirikiano Imara 2017’ ikazatangira ku itariki 4 ikazarangira ku ya 20 Ukuboza.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko abayiteguye bavuze ko igamije kongerera ubumenyi abasirikare n’abandi bagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kurwanya ibiza, ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi bibangamiye umutekano.

Iyi myitozo yitezweho kunoza ubufatanye bw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC),kubifasha guhora byiteguye no guterana ingabo mu bitugu mu bya gisirikare n’ibindi.

Aganira n’abagiye koherezwa muri iyi myitozo, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Jacques Musemakweli yabasabye kuzahagararira neza igihugu bagaragaza imyitwarire iboneye.

Ati “ Mugomba kugaragaza ikinyabupfura cyo ku rwego ruhanitse nk’uko biri mu biranga ingabo z’igihugu. Mugomba kuba abanyamwuga muhanga udushya mu nshingano muzahabwa mu myitozo.”

Yanabasabye gukorera hamwe basangira ubunararibonye na bagenzi babo bo mu bindi bihugu bigize EAC.

Abagera kuri 240 barimo abasirikare, abapolisi n’abasivile bo mu bihugu bitanu bigize EAC ari byo u Burundi, Kenya, u Rwanda, Tanzania na Uganda ni bo bazahurira muri iyi myitozo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo