Mu mugire inama amaze imyaka ibiri abeshya abantu ko afite ubumuga akoreshejwe n’abapasiteri none bamwambuye ibihumbi 300

Ubu buhamya mbutanze kugirango menyeshe abantu ukuri, Maze imyaka 2 nteka imitwe mu nsengero, aba pasteri benshi barankoresheje bamfatiranye n’ubushomeri barankoresha haba muri Kigali no hanze ya Kigali, ubwo igihe kimwe umuntu yaje kundeba ambwira ko hari gahunda irimo amafaranga yifuza kunyinisha ndemera kuko numvaga harimo amafaranga, buri cyumweru nakoreraga ibihumbi 40 muri Kigali yaba ari mu ntara nkakorera ibihumbi 60, ubwo akazi nakoraga ni ukwigira impumyi cyangwa nk’igira umuntu ubana n’ubumuga kugirango Pasiteri asenge yemeze ko Imana inyijije binyuze muri we.

Ubwo najyaga nk’ahantu azakorera igitaramo nkahamara nk’ukwezi njya kuhasengera, ubwo yazaza akazasanga abantu baho banzi baziko mbana n’icyo kibazo yazaza yasenga akagaragaza ko nkize induru zikavuga, ibyo kandi uko nabikoraga narimfite abandi bantu bameze nkanjye twamenyaniye muri izo nsengero, abo nanjye najyaga kuzana nkabashyiramo uwo mugambi uwo nabonaga kwigira ubana n’ubumuga byamugora nkamubwira ko azaza nkamubwira ibyo pasiteri azavuga hanyuma akaba ariwe uhaguruka mu bantu bose pasiteri avuze, urugero niba avuze umuntu waraye arose ibintu runaka kuko uba uzi ibyo ari buvuge ukaza guhaguruka cyangwa mugahaguruka muri 2 kuburyo muza kujijisha hagasigara umwe akaba ariwe pasiteri asengera,

ubwo abarokore barimo aho, abaje bwa mbere bahita babona ko pasiteri ari umuntu ukomeye bakarushaho kumwizera, ibyo nabibayemo igihe kirekire nkina imitwe abantu gutyo, ibi bikorwa nk’aho ari filime muri gukina kuburyo ntamuntu utabizi upfa kumenya ibiba biri kujya mbere, ariko uri umuhanga wabivumbura, rero mu minsi ishize numvise mbirambiwe, bihurirana n’umwe muri abo ba Pasiteri warushatse kunyambura kuko yaramaze kunjyamo amafaranga ya comisiyo menshi agera kubihumbi 300, bigeraho nyamwishyuza yanga kuyampa, yanze kuyampa ndamuhamagara mubwira ko ngiye kumuteza abantu ibyo akora byose, arambwira ngo ninibeshya azansubiza aho navuye numvise binteye ubwoba none nabuze icyo nabikoraho





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ange Kuya 23-11-2020

Ibyo Bisambo Byazengereje Abantu Bateze Abantu ,ikibabaje Nuko Nabayoboke Babo Satani Yabahumye Amaso Nkuko Bivugwa 2 Abakor4:4, Sanga Abahamya Ba Yehova Bakwigishe Bible

-xxxx- Kuya 24-08-2018

Ahubwo Imana izaguhane ndetse cyane niba utihannye ngo usabe ibabazi