Umubyeyi wa Miss Iradukunda Liliane ngo amuheruka aba Nyampinga, no kuvugana kuri Telefoni ni tombola!

Ubwo yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda bikora amakuru y’imyidagaduro (ShowBiz) ku wa Mbere tariki 31/12/2018, umubyeyi wa Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane utuye Rwampara yahishuye ko we n’umukobwa we badaherukanye akaba amukumbuye cyane.

Mu gihe ibikorwa byo gutoranya Nyampinga ugomba gusimbura Miss Rwanda Iradukunda Liliane birarimbanije, uyu mubyeyi yavuze ko rwose yifuza kubona umwana we ngo kuko asa nk’umuheruka ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 dore ko ngo no kuvugana kuri Telefoni ari tombola kuko atajya amuhamagara.

Uyu mubyeyi ubona avugana ikiniga, yavuze ko byanamutera kurira kuganira ku mwana we ahanini bishingiye ku gahinda ko kuba badaherukanye.

Uyu mubyeyi witwa Uwimana Chantal avuga ko Iradukunda Liliane ari we mwana wenyine w’umukobwa afite, gusa ngo amaze kugira imyaka 5 yamuhaye abo mu muryango ngo bamurere kuko we nta bushobozi buhagije yari afite bwo kumwitaho. Nyina wa Liliane Iradukunda avuga ko kugeza ubu umukobwa we abana na mubyara we wo kwa nyirasenge.

Nyuma amaze kuba Miss Rwanda ngo byaramushimishije cyane kuko yumvaga ari ibintu bidashoboka. Uyu mubyeyi wivugira macye ubwo inyarwanda bamusuraga bamusanze yaravunitse akaboko, atangaza ko Iradukunda Liliane azi iby’iyo mvune gusa ngo akaba atarigeze akurikirana ngo amenye niba umubyeyi we yarakize.
Nyina wa Liliane avuga ko kuva uyu mukobwa we yatorerwa kuba Miss Rwanda batigeze bongera kugira umwanya wo kubonana uko bikwiye ngo baganire, ndetse ngo inshuro ya nyuma amuheruka ni muri Gicurasi, ngo no kuvugana kuri Telefoni ntibikunze kubaho kuko uyu mwana we atajya amuhamagara. Avuga ko nta kindi kintu yifuza uretse kuba nibura yamubona bakaganira.

Uyu mubyeyi avuga ko atitaye ku bihembo byose cyangwa umushahara w’umwana we kuko ngo icyo ashaka ari ukubona umwana gusa ngo dore ko n’imodoka yahembwe uyu mubyeyi atarayica iryera uretse ko ngo gusa kuba yarayiboneye muri Convention Center.

Yavuze ko ubutumwa yagenera Miss Iradukunda Liliane ari uko amukumbuye nyuma y’amazi agera kuri 7 yose atamubona.

Uyu mubyeyi asoza agira ababyeyi bafite abakobwa bari guhatana muri Miss Rwanda 2019 inama yo kubaba hafi muri iri rushanwa kuko ngo usanga bibagiraho ingaruka nyinshi.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rugema Drew Kuya 5-01-2019

Abantu ntimukigire barwivanga kuko ntanumwe uzi impamvu Liliane adashaka guhura nanyina! Burya buriwese asarura ibyo yabibye.. Nago umwana utanze afite imyaka itanu uzashaka kongera kumwiyegereza afite imyaka 18! Ntanurukundo yakugirira kuko nawe ntarwo wamweretse.. Abafite abana bose suko bafite ubushobozi buhagije ariko barihangana bakabarera. Ese ubundi kuzana ibibazo byawe numwana wawe mwitangaza makuru niwomuti! Ngo nimodoka Liliane yahawe ntarayigendamo?! Birumvikana izombabazi amufitiye! Natuze yumve ingaruka zokwivanaho umwana akirimuto.

Gashumba Jean C Kuya 3-01-2019

nagahinda gasa birababaje kubona umwana atakiyumvamo nyina kandi ubuzima bwose ari mama we kuba miss ntabwo arukugagaragaza ubwiza gusa ,ahubwo nukureba imbere ugakora ibikwiye ninabwo ababyeyi bakubona nkumwana.

-xxxx- Kuya 3-01-2019

Iyo utazi impamvu umuntu yakoze ibyo akora singombwa kumucira urubanza twese ntituzi ukuri kwa miss iradukunda

-xxxx- Kuya 3-01-2019

Iyo utazi impamvu umuntu yakoze ibyo akora singombwa kumucira urubanza twese ntituzi ukuri kwa miss iradukunda

obedi Kuya 3-01-2019

Birababaje kubona Miss muzima umubyeyi we avunika ntamukurikirane cg akifuza kumuvugisha kuri telephone akamubura kdi ari Nyina ,ntabwo uwo ari umuco , ngira ngo minisiteri y’umuco na sport ijye ireba kdi inagire inama abo bakobwa kko uwo s’ umuco nkumukobwa uhagarariye abandi mu Rwanda.

Bienvenu Christiano Kuya 3-01-2019

Gusa yiteje abantu knd ariwe wakwitanzeho urugero gusa niba yumva yacisha bugufi agasaba imbabazi ababyeyi be naho kuvugako bamuteranye ntabyiteho kuko nababyeyi be njye mbona nibyakora byose abishiramo ubwana gusa gusa anateje isurambi miss rwanda bivuzeko nabazanjya banjya muri miss rwanda arukuba bifite Amakuru yabo yose

Bienvenu Christiano Kuya 3-01-2019

Gusa yiteje abantu knd ariwe wakwitanzeho urugero gusa niba yumva yacisha bugufi agasaba imbabazi ababyeyi be naho kuvugako bamuteranye ntabyiteho kuko nababyeyi be njye mbona nibyakora byose abishiramo ubwana gusa gusa anateje isurambi miss rwanda bivuzeko nabazanjya banjya muri miss rwanda arukuba bifite Amakuru yabo yose

Bienvenu Christiano Kuya 3-01-2019

Gusa yiteje abantu knd ariwe wakwitanzeho urugero gusa niba yumva yacisha bugufi agasaba imbabazi ababyeyi be naho kuvugako bamuteranye ntabyiteho kuko nababyeyi be njye mbona nibyakora byose abishiramo ubwana gusa gusa anateje isurambi miss rwanda bivuzeko nabazanjya banjya muri miss rwanda arukuba bifite Amakuru yabo yose

Hunny jay Kuya 2-01-2019

Iyo njiji se ubundi ngo ningirwa miss ko nge ntigeze nanayikunda ubwo iyo sikirumbo koko .ntaburimo.nta ntama nicyoya gisa

Nziza Kuya 2-01-2019

Umwana ufite imyaka 5,kumutanga ngo arererwe mu muryango, uwo mwana ntiyakwiyumvamo nka nyina ngo mugirane ubusabane. Umwana utirereye nta rukumbuzi akugirira kuko ntaba akuzi. Ibyo birazwi. Niba Liliane yarakuze yimenya, arira akihoza, yirwanaho, .. Ntabwo ibyo kuvugana na nyina yabyiga afite 18ans ngo abishobore. Ubundi Uyu mu mama asanze itangazamakuru ariryo rizamuhuza n’umwana yatanze afite 5ans. Mwa bantu mwe, ibintu byose byishyurirwa hano ku isi. Umuntu wese asarura ibyo yabonye.