Rutamu uri mu Rwanda ngo abonye igitangazamakuru kimuha agatubutse yagaruka mu mwuga

Rutamu Elie Joe wamamaye mu biganiro by’imikino mu Rwanda, wari umaze iminsi muri Amerika yagarutse mu Rwanda yemeza ko n’ubwo yari yagiye asezeye mu mwuga w’itangazamakuru, ashobora kuwugarukamo by’umwihariko mu gihe yaba abonye igitangazamakuru kimuha agatubutse.

Muri Nyakanga 2018 Rutamu Elie ni bwo yasezeye mu mwuga w’itangazamakuru maze yerekeza ku mugabane w’Amerika kwiga ibijyanye ko kugurisha abakinnyi, nyuma y’aho muri Nyakanga 2019 akora ubukwe na Rebecca.

Uyu munyamakuru akaba arimo kubarizwa mu Rwanda aho avuga ko afite iminsi, yaje muri gahunda zirimo gusura umuryango ndetse n’impamvu z’akazi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi, Rutamu Elie Joe, yatangaje ko n’ubwo yavuye mu Rwanda asezeye umwuga, aramutse abonye igitangazamakuru kimuha amafaranga menshi yiteguye kugaruka mu mwuga kuko ngo nta kidashoboka.

Yagize ati "Oya sinavuga ngo ntabwo nzagaruka mu itangazamakuru, nasezeye ngiye gukora ibindi binyinjiriza amafaranga, niyo mpamvu navuye mu itangazamakuru, kuki haje umukire umpa ibirenze ibyo mbona ntagaruka mu itangazamakuru, burya nta kintu kidashoboka, ibyo dukora byose ni ugushaka amafaranga, ahari menshi niho ujya."

Ku kijyanye no kuba yazanye n’umuryango we yirinze kugira byinshi abitangazaho ngo ni ubuzima bwite bwe.

Avuga ko kandi mu mwaka umwe amaze atari mu Rwanda, yasanze Kigali yarahindutse cyane aho yatunguwe n’inzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena.

Elie Joe yakoze mu maradiyo atandukanye hano mu Rwanda, Flash FM, Radio Rwanda, Isango Star ndetse na Radio One.


Rutamu yakoreye ubukwe muri Amerika mu minsi yashize

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo