RIB yataye muri yombi umukinnyi wa Sunrise ashinjwa gukoresha umuntu imibonanano mpuzabitsina ku gahato

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umukinnyi wa Sunrise witwa Mugabo Gabriel akaba akekwaho icyaha cyo gukoresha umuntu imibonanano mpuzabitsina ku gahato.

Mugabo Gabriel yafashwe nyuma y’umukino wahuje Sunrise na Gasogi United wabaye kuri uyu wa 10 Kamena 2021.

Mugabo Gabriel yakoze iki cyaha tariki ya 12 Gicurasi 2021 akomeza kwihishahisha.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire Dr. Murangira B. Thierry yemeje aya makuru, asaba Abanyarwanda kwirinda iki cyaha.

Ati "Ibi byaha byo gukoresha undi imibonano ku gahato, gusambanya abana, ntabwo RIB izabyihanganira. Ni icyaha abantu bari bakwiye kumva ko ari icyaha muri sosiyete iteye imbere kitagombye kuba kigihari."

Yakomeje agira ati "Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu usobanutse ufatwa nk’icyitegererezo bikwiye ko akurikiranwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato."

Murangira avuga ko abantu bakwiye kujya babigendera kure kuko ibihano biremereye kandi bigira ingaruka ku muryango uwo muntu yari atunze.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Mugabo Gabriel ni myugariro wagiye muri Sunrise avuye muri KCB yo muri Kenya, akaba yaranyuze mu makipe atandukanye arimo Mukura VS, Police FC ndetse na Rayon Sports.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo