Close MORE NEWS Messi ati "Ibintu bigomba guhinduka muri FC Barcelona" UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 17-07-2020 saa 07:09' whatsapp Facebook Kapiteni w’ikipe ya FC Barcelona, Lionel Messi avuga ko "ibintu bigomba guhinduka" muri iyo kipe, nyuma yo kunanirwa gutwara igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka. Yabivuze mu ijoro ry’ejo ku wa Kane, ubwo amateka yo kumara imikino 30 yikurikiranya idatsindirwa iwayo muri shampiyona yarangiraga. Osasuna ni yo kipe ya mbere muri shampiyona ya La Liga itsindiye Barcelona ku kibuga cyayo cya Nou Camp kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2018. No gutsinda uwo mukino ntabwo byari kuba bihagije kuri Barça, ubwo Real Madrid yatsindaga Villarreal 2 - 1 ikegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka. Jose Arnaiz ni we winjije icya mbere cya Osasuna, mbere yuko Messi acyishyura ku mupira w’umuterekano wa ’coup franc’ (free-kick). Enric Gallego wa Osasuna yaje guhabwa ikarita itukura amaze gukubita inkokora Clément Nicolas, nyuma Roberto Torres aza gushyiramo icya Kabiri ari nacyo cy’intsinzi cya Osasuna. Messi ni we wa mbere watsinze ibitego byinshi muri La Liga y’uyu mwaka , ibitego 23 kugeza ubu, mu gihe hasigaye umukino umwe. Yagize ati "Turi ikipe y’intege nke ishobora gutsindwa igihe ishyizweho igitutu n’ishyaka". "Twatakaje amanota menshi tutari dukwiye gutakaza. Twananiwe cyane gukomeza kugira imikinire yo ku rwego rumwe". "Ducyeneye kwisuzuma, duhereye ku bakinnyi, ariko no mu ikipe yose. Turi Barcelona, kandi dutegetswe gutsinda buri mukino". Messi ni we wa mbere watsinze ibitego byinshi muri La Liga y’uyu mwaka, ibitego 23 kugeza ubu Ubu icyizere cyonyine Barcelona isigaranye cyo kuba yatwara igikombe gikomeye uyu mwaka, gisigaye kuri Champions League. Barcelona izakira Napoli yo mu Butaliyani ku wa Gatandatu tariki ya 8 y’ukwa munani, mu mukino wa nyuma mu yo kwishyura wa kimwe cy’umunani. Umukino ubanza banganyije igitego 1 - 1. Osasuna ni yo kipe ya mbere muri shampiyona ya La Liga itsindiye Barcelona ku kibuga cyayo cya Nou Camp kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2018 Video y’uko byari byifashe mu rubanza rwa Dr Pierre Damien Habumuremyi n’ibitavuzwe mu rubanza birimo miliyoni ebyiri z’Amadorari: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Messi ati "Ibintu bigomba guhinduka muri FC Barcelona" UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 17-07-2020 saa 07:09' whatsapp Facebook Kapiteni w’ikipe ya FC Barcelona, Lionel Messi avuga ko "ibintu bigomba guhinduka" muri iyo kipe, nyuma yo kunanirwa gutwara igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka. Yabivuze mu ijoro ry’ejo ku wa Kane, ubwo amateka yo kumara imikino 30 yikurikiranya idatsindirwa iwayo muri shampiyona yarangiraga. Osasuna ni yo kipe ya mbere muri shampiyona ya La Liga itsindiye Barcelona ku kibuga cyayo cya Nou Camp kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2018. No gutsinda uwo mukino ntabwo byari kuba bihagije kuri Barça, ubwo Real Madrid yatsindaga Villarreal 2 - 1 ikegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka. Jose Arnaiz ni we winjije icya mbere cya Osasuna, mbere yuko Messi acyishyura ku mupira w’umuterekano wa ’coup franc’ (free-kick). Enric Gallego wa Osasuna yaje guhabwa ikarita itukura amaze gukubita inkokora Clément Nicolas, nyuma Roberto Torres aza gushyiramo icya Kabiri ari nacyo cy’intsinzi cya Osasuna. Messi ni we wa mbere watsinze ibitego byinshi muri La Liga y’uyu mwaka , ibitego 23 kugeza ubu, mu gihe hasigaye umukino umwe. Yagize ati "Turi ikipe y’intege nke ishobora gutsindwa igihe ishyizweho igitutu n’ishyaka". "Twatakaje amanota menshi tutari dukwiye gutakaza. Twananiwe cyane gukomeza kugira imikinire yo ku rwego rumwe". "Ducyeneye kwisuzuma, duhereye ku bakinnyi, ariko no mu ikipe yose. Turi Barcelona, kandi dutegetswe gutsinda buri mukino". Messi ni we wa mbere watsinze ibitego byinshi muri La Liga y’uyu mwaka, ibitego 23 kugeza ubu Ubu icyizere cyonyine Barcelona isigaranye cyo kuba yatwara igikombe gikomeye uyu mwaka, gisigaye kuri Champions League. Barcelona izakira Napoli yo mu Butaliyani ku wa Gatandatu tariki ya 8 y’ukwa munani, mu mukino wa nyuma mu yo kwishyura wa kimwe cy’umunani. Umukino ubanza banganyije igitego 1 - 1. Osasuna ni yo kipe ya mbere muri shampiyona ya La Liga itsindiye Barcelona ku kibuga cyayo cya Nou Camp kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2018 Video y’uko byari byifashe mu rubanza rwa Dr Pierre Damien Habumuremyi n’ibitavuzwe mu rubanza birimo miliyoni ebyiri z’Amadorari: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu