Kera kabaye Umunyezamu Bakame yeruye ubuzima abayemo nyuma yo guhagarikwa muri Rayon Sports

Umunyezamu Ndayishimiye Eric umenyerewe ku izina rya "Bakame" wari Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports FC, yemeye kuganira n’itangazamakuru nyuma y’igihe kirekire atifuza kuvuga ubuzima bwe nyuma yo guhagarikwa muri iyi kipe.

Aganira na Makuruki.rw, Bakame yavuze ko nubwo yahagaritswe, nta baruwa imuhagarika yigeze ahabwa, kandi ko kugeza ubu adahabwa n’ibindi byose agenerwa nk’umukozi birimo umushahara n’ibindi, gusa ngo akaba yicaye iwe mu rugo atuje arategereje.

Yagize ati " Nta mushahara, nta baruwa impagarika muri Rayon, amaso yaheze mu kirere, niba narahagaritswe ntumpe ibaruwa inyirukana, ndabaka ibaruwa ngo buri munsi dufite inama dufite inama ngo baraza kumbwira, nkabambwira ngo bampe ibaruwa biroroshye, n’ibigendanye n’imishahara sindabasha kubibona".

Bakame avuga ko ataramenya icyo yazakora, agitegereje nubwo ahora abwirwa ko abayobozi ba Rayon Sports FC bari mu nama.

Rayon Sports FC iheruka guhemba abakinnyi 20 berekeje muri CECAFA KAGAME umushahara w’ukwezi kwa gatanu, abandi baracyategereje dore ko abatarahembwe uko kwezi barimo na Bakame ubwo amezi abaye abiri n’uku kwa karindwi kwatangiye batarahembwa.

Ndayishimiye Eric Bakame yahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports FC ashinjwa agasuzuguro.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
salomo ni Kuya 29-07-2018

waratubabaje nakund
byagenda

Kubwimana Joseph Kuya 5-07-2018

Birakabijekabisa Akonakarengane

BAMPORIKI J.MBATISITA Kuya 5-07-2018

Andika Igitekerezo Hanno
nukuri biragoye gutangira ubundi buzima ariko uwizeye imana ntacyo abura

BAMPORIKI J.MBATISITA Kuya 5-07-2018

Andika Igitekerezo Hanno
nukuri biragoye gutangira ubundi buzima ariko uwizeye imana ntacyo abura