Harabura amasaha make Meddy agasesekara I Kanombe aje mu bitaramo

Umuhanzi Meddy ubu ari muri rutemikirere aza I Kigali mu bitaramo birimo ibyo mu gihugu cy’u Burundi ndetse n’igitaramo azakorera mu Rwanda.

Meddy ni umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba aje mu Rwanda mu bitaramo yatumiwemo na East African Promoters ari nayo isanzwe itegura ibitaramo byiswe East African Party biba buri ntangiriro z’umwaka
Meddy amaze imyaka isaga umunani muri Amerika akaba yari aherutse mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2017 aho yakoreye igitaramo mu karere ka Bugesera ndetse akanazunguruka igihugu yamamaza Airtel.

Gusa nubwo uyu musore ari mu nziza aza I Kigali aho biteganijwe ko ahagera ku isaha ya saa 14h30 hagiye havugwa ko ashobora kuzicirwa mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi mu gitaramo azakorerayo.

Abategura ibitaramo by’i Burundi bizitabirwa n’Umunyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy, bemeje ko uyu musore azacungirwa umutekano na Polisi y’igihugu nyuma y’aho hari abatangaje ko bazamwica.

Meddy afite ibitaramo bibiri i Burundi mu Mujyi wa Bujumbura. Kimwe kizaba ku wa 29 Ukuboza 2018 ahitwa Boulevard De l’Uprona, ikindi kibere ahitwa Le Costa Beach bukeye bwaho.

Mu Cyumweru dusoje nibwo hasakaye ubutumwa bw’umuntu wiyita Gatoto Egide Mathias wanditse ku rubuga rwa Facebook avuga ko umunsi uyu muhanzi yakandiye i Burundi ‘bazomumesa’.

Ibi byateye icyoba mu banyarwanda bakunda uyu muhanzi n’abandi bashakaga kuzajya gusoreza umwaka muri iki gihugu cy’abaturanyi.

Si abakunzi ba Meddy gusa kuko nawe ubwe yagize impungenge z’uko ashobora kugirirwa nabi nk’uko byemejwe na Bizimana Paulin, ukuriye ikigo cyitwa Crystal Events cyamutumiye.

Mu magambo ye yagize ati “Yari yagize ubwoba kuko abantu bamuhamagaraga ni benshi.”

Bizimana yavuze ko bamaze kuganira na Meddy bamumara impungenge dore ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Bujumbura bwemeye ko azahabwa abapolisi bamurinda.

Ati “Twakoranye inama n’abashinzwe umutekano, ubuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura, batubwiye ko nta kibazo na kimwe, bazaducungira umutekano, bazaduha abapolisi, bamucungira umutekano.”

Hari amakuru yavugaga ko uyu muhanzi yaba yaramaze guhakanira abamutumiye ko atakigiyeyo, ariko Bizimana yatangaje ko ibiganiro baheruka kugirana bari bemeranyije ko azajyayo n’ubwo mu mvugo ye humvikanamo gushidikanya.

Ati “Reka turindire gato kuko nzamusanga mu Rwanda ku wa Mbere, gusa yari yanyemereye ko azaza. Reka dutegereze gato turebe uko bizagenda.”

Meddy naramuka ataramiye i Burundi azagerayo ku wa 27 Ukuboza, azahite agaruka i Kigali aho azaririmba mu gitaramo cyo gutangira umwaka wa 2019 cya East African Party ku Bunani.

Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph, watumiye uyu muhanzi yatangajeko imyiteguro yarangiye, itsinda rya Sebeya Band rimutegereje ngo basubiremo bwa nyuma.

Umuhanzi w’umurundi, Kidumu, uherutse gutaramira mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane, yavuze ko umuntu wavuze ko azica Meddy ari ushaka kuburizamo igitaramo cye, yitwaje impamvu za Politiki, ariko ko mu by’ukuri ntacyo bashobora kumutwara.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo