Diamond na Tanasha bashobora gutabwa muri yombi

Nyuma yuko Guverinoma Tanzaniya itangaje ko abantu bose bazajya babana mu buryo butemewe n’amategeko bafite ibyago byo kujya batabwa muri yombi bagafungwa, Diamond n’umukunzi we Tanasha na bo bari muri aka gatebo kuko babana muri ubu buryo, bityo mu gihe byaba byubahirijwe na bo bakaba batabwa muri yombi..

Iri tegeko rishya ryatanzwe n’umuyobozi wa Polizi muri Tanzaniya uzwi nka ‘Disctrict Commissioner’, Andrea Tsele wategetse guta muri yombi no gufunga abantu bose babanye mu buryo butemewe n’amategeko kuko biteza umubare munini w’abana bo ku mihanda.

Uyu muyobozi, ibi yabitangarije mu Mudugudu wa Mavanga, ubwo abagabo bari mu rugendo shuri rwo mu gace ka Ludewa Njombe.

Tsele yavuze ko abagabo bafite umuco wo kwemeza abagore ko babana babona bamaze kubatera inda bakabata.

Yagize ati “Bamwe mu bantu bashobora gufungwa ni bamwe badakunda gushikama mu mubano wabo, ntibashake kubana nk’umugore n’umugabo.”

Yakomeje atanga igitekerezo ko hagomba gusohorwa impapuro zo guta muri yombi imiryango yose ibana mu buryo butemewe n’amategeko kuko umubare w’abana bo ku mihanda uri kwiyongera cyane muri iki gihugu.

Howwebiz.ug yanditse iyi nkuru, ivuga ko ibi byatumye Zari Hassan yita Diamond babyaranye abana babiri umugabo wapfuye ahagaze kuko atamufashije kurera abo bana, agira inama Tanasha Donna na we uheruka kubyarana na Diamond ko ashobora kwitegura kurera uyu mwana wenyine.

Zari wagereranije Diamond n’ingwe, yanavuze ko Tanasaha atazatinda kubyibonera.
Diamond na Tanasha bari kubana nk’umugore n’umugabo n’ubwo batigeze basezerana mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse baherutse no kubyarana umwana w’umuhungu bise ‘Naseeb Junior.’

Si ibyo gusa kandi kuko mushiki wa Diamond Platnumz, Esma Khan, na we yahishuye ko uyu musaza we agikunze ubuzima bwo kubaho yigenga ko adateganya gusezerana n’umukobwa runaka mu buryo bwemewe n’amategeko.


Diamond ubana na Tanasha nk’umugore n’umugabo, bashobora gutabwa muri yombi kubera kubana binyuranyije n’amategeko

Iyi Video ntiwayisanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo