Bruce Melody mu byishimo ko yibarutse ubuheta

Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki nka Bruce Melody ari mu byishimo bikomeye by’uko we n’umugore we Katerine bibarutse umwana wa Kabiri nyuma y’imfura yabo Itahiwacu Britta bibarutse muri Gicurasi.

Uyu mwana w’umukobwa yavukiye mu bitaro by’ahazwi nko kwa Nyirinkwaya mu mugi wa Kigali nk’uko inshuti ya hafi y’umuryango we yabihamirije itangazamakuru.

Mu mpera za 2014, nibwo Bruce Melody yafashe umwanzuro wo kubana n’uwari umukunzi we nyuma yo kumenya ko yamuteye inda mu buryo bw’impanuka, mu mwaka wakurikiyeho nibwo baje kwibaruka umwana w’imfura w’umukobwa wavuzwe haruguru.

Umuhanzi Bruce Melody muhanzi ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite dore ko amaze gutwara ibihembo bikomeye bya hano mu Rwanda birimo Primus Guma Guma (PGGS8) yatwaye, yahatanye no muri rimwe mu marushanwa akomeye hano ku mugabane wa Afurika rihuza abanyempano ‘Coke Studio’.

Bruce Melody ni umuhanzi wagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye nk’aho aherutse kugaragara mu gitaramo umuhanzi w’umunyamerika ‘Ne-Yo’ yakoreye muri Kigali Arena mu kwezi gushize aho atangaza ko ari kimwe mu bitaramo nawe azirikana ko yatanzemo ibyishimo kubari bataramiye aho basagaga 6000.

Nyuma yahoo nibwo yakomereje mu gihugu cya Tanzania ari naho avuga ko yakoreye n’ indirimbo igomba kuzakurikira ‘Catherine.’





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo