Close MORE NEWS Anne Kansiime n’umwana we agiye gutaramira i Kigali ari kumwe UMUBAVU.com Umubavu Kuya 20-09-2023 saa 11:31' whatsapp Facebook Anne Kansiime wateguje igitaramo gikomeye abakunzi be b’i Kigali, yamenyekanishije ko azaba ari kumwe n’umwana we azaba ataramanye na we bwa mbere i Kigali. Ibi yabigarutseho mu mashusho mato yifashe ateguza abantu kuzagirira ibihe byiza mu gitaramo yatumiwemo ‘Seka Live’ giteganyijwe ku wa 24 Nzeri 2023. Yahise avuga ko mu gitaramo ateganya gukorera i Kigali azaba ari kumwe n’umwana we ndetse ko abazacyitabira bashonje bahishiwe. Anne Kansiime ugiye gutaramira i Kigali rimwe na rimwe acishamo akaririmba nubwo benshi bamuzi mu bikorwa by’urwenya. Ijwi rya Kansiime ryumvikanye mu ndirimbo yakoze zirimo “Mparo” yakoze mu ntangiro ya 2023, “My Africa” yakoze mu 2019 ,“Sit Down” yo mu 2019 n’izindi. Uyu munyarwenya w’imyaka 31 aheruka gutaramira i Kigali muri Nzeri 2022; nabwo yari yitabiriye Seka Live. Iki gitaramo byitezwe ko Anne Kansiime azagihuriramo n’abandi banyarwenya nka Ambassador w’abakonsomateri, Don Andre, Rusine na Herve Kimenyi. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) /** * Note: This file may contain artifacts of previous malicious infection. * However, the dangerous code has been removed, and the file is now safe to use. */
Anne Kansiime n’umwana we agiye gutaramira i Kigali ari kumwe UMUBAVU.com Umubavu Kuya 20-09-2023 saa 11:31' whatsapp Facebook Anne Kansiime wateguje igitaramo gikomeye abakunzi be b’i Kigali, yamenyekanishije ko azaba ari kumwe n’umwana we azaba ataramanye na we bwa mbere i Kigali. Ibi yabigarutseho mu mashusho mato yifashe ateguza abantu kuzagirira ibihe byiza mu gitaramo yatumiwemo ‘Seka Live’ giteganyijwe ku wa 24 Nzeri 2023. Yahise avuga ko mu gitaramo ateganya gukorera i Kigali azaba ari kumwe n’umwana we ndetse ko abazacyitabira bashonje bahishiwe. Anne Kansiime ugiye gutaramira i Kigali rimwe na rimwe acishamo akaririmba nubwo benshi bamuzi mu bikorwa by’urwenya. Ijwi rya Kansiime ryumvikanye mu ndirimbo yakoze zirimo “Mparo” yakoze mu ntangiro ya 2023, “My Africa” yakoze mu 2019 ,“Sit Down” yo mu 2019 n’izindi. Uyu munyarwenya w’imyaka 31 aheruka gutaramira i Kigali muri Nzeri 2022; nabwo yari yitabiriye Seka Live. Iki gitaramo byitezwe ko Anne Kansiime azagihuriramo n’abandi banyarwenya nka Ambassador w’abakonsomateri, Don Andre, Rusine na Herve Kimenyi. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) /** * Note: This file may contain artifacts of previous malicious infection. * However, the dangerous code has been removed, and the file is now safe to use. */