Amananiza ya Rayon Sports ni kimwe mu byateye Olivier Karekezi guta akazi adasezeye

Olivier Karekezi wari umutoza mukuru wa Rayon Sports, akaza kuyivamo adasezeye mu byumweru bibiri bishize, yavuye imuzi n’imuzingo icyamuteye guta akazi adasezeye mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe agaragaza uburyo bwamunanije mu mirimo ye, bunamuhagarikira amasezerano ubwo yafungwaga ntibunamuhembe.

Ubwo byanugwanugwaga ko Karekezi ashobora kujya muri Rayon Sports mbere gato y’uyu mwaka w’imikino, byabaye urugamba rukomeye, kuko hari bamwe batamushakaga barimo uwari Perezida w’ikipe, Gacinya Chance Dennis naho abayoboraga Umuryango wa Rayon Sports batamwifuza byanatumye inzego zose z’ubuyobozi ziseswa hashyirwaho inzibacyuho ariko aremezwa ayizamo.

Mu gihe yayimazemo yanengwaga kuba nta mukino mwiza yagaragazaga ushimisha abafana ariko yegukanye ibikombe byose ikipe ye yakinnye birimo icya Super Cup yatsinzemo APR FC, icy’Intwari yatwaye amakipe ane akomeye mu gihugu n’ibindi.

Muri CAF Champions League yayifashije gusezerera Lydia Ludic y’i Burundi nubwo byabaye mu buryo bugoranye kuko i Kigali amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 bagiye i Bujumbura ayitsinda 1-0 cya Hussein Tchabalala.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC mu mukino wa shampiyona tariki 25 Gashyantare, abafana bagaragaje kutishimira uyu mutoza ndetse bamwe bashaka kumukubita Polisi iratabara.

Mu buryo butunguranye ku itariki 26 Gashyantare nibwo byamenyekanye ko yasubiye i Burayi, mu Busuwisi aho umuryango we uba, adasabye uruhushya ndetse bitangira kuvugwa ko atazagaruka ukundi muri iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo bwakomeje gutangaza ko bugifata Karekezi nk’umukozi wataye akazi ariko mu buryo bwibajijweho cyane, nyuma y’iminsi ibiri agiye buhita bushyiraho ugomba kumusimbura, Ivan Minnaert ari na we uyitoza ubu.
Perezida Paul Muvunyi yarengeje kuri ibi, tariki 4 Werurwe 2018, yandikira Karekezi ibaruwa yo kumusaba ibisobanuro ku mpamvu yataye akazi nta ruhushya yasabye.

Mu ibaruwa uyu mutoza yanditse kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe, yagaragaje ko nta masezerano yari agifitanye n’iyi kipe, atari agihembwa ndetse yagiye ananizwa mu buryo butandukanye nyuma y’aho arekuriwe n’inzego z’umutekano zari zamufashe tariki 15 Ugushyingo 2017 zikamumarana iminsi 18.

Muri iyo baruwa agira ati “Ubwo CID yanjyanaga kumbaza, wowe perezida (Muvunyi) n’umunyamategeko wa Rayon Sports FC Pierre Claver Zitoni mwaje kundeba. Nari maze iminsi ibiri gusa mbazwa; mwanzaniye urupapuro ruvuga ko mu gihe ntafungurwa nibura mu minsi itanu, amasezerano yanjye nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports FC azahita ahagarara.”

“Nubwo amasezerano yanjye na Rayon Sports FC mu ngingo ya kane avuga ko umukoresha wanjye agomba kumpa integuza imwe mbere y’ukwezi kugira ngo amasezerano ahagarikwe, ibintu mutigeze mukora, mwampatiye gusinya urwo rupapuro ubundi wowe, Perezida n’umunyamategeko muragenda. Ntabwo nigeze nongera kuvugana namwe kugera mfunguwe tariki 1 Ukuboza 2017.”

Karekezi avuga ko amaze gufungurwa aba bayobozi nta n’umwe wamwegereye ngo ya masezerano yari yarahagaritswe yongere avugururwe kuko iminsi itanu yarenze afunze.

Ngo nubwo yagarutse mu kazi ndetse muri rusange agahesha iyi kipe ibikombe bine mu gihe yayimazemo, yakomeje gukora nta masezerano agira, ntiyongera no kubona umushahara uko bikwiye ndetse n’uyu munsi ngo ntarahemberwa ukwezi kwa Gashyantare.

Agaragaza ko kubera izo mpamvu zose no kunanizwa n’abayobozi batigeze bamwereka ko bamushyigikiye, yasanze atakomeza gukora gutyo ahitamo kwigendera ndetse ubu ngo ntakiri umutoza wa Rayon Sports FC bitewe n’uko nta masezerano ayifitemo.

Ikinyamakuru IGIHE cyagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard ariko ntibyakunda.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo