Abanyabigwi 10 bafatwa nk’abami ba FIFA b’ibihe byose

10. Charlton Bobby

Ni umwongereza wavutse tariki 11Ukwakira1937. Avukira mu agace
ka Ashington, Norththumberland. Yanyuze mu makipe nka Manchester United, Waterford, Blacktown n’izindi.

Yakiniye ikipe ye y’igihugu y’u Bwongereza y’abakuru imikino 106 atsindamo ibitego49.Naho abatarengeje imyaka 23 akina imikino 6 atsindamo ibitego 5. Mu umwaka wa 1966 ubwo igihugu cy’u Bwongereza cyatwaraga
Igikombe cy’Isi yahise yegukana Ballon d’Or.

Amateka agaragaza ko imikino mpuzamahanga yakinnye ari 647
akayitsindamo ibitego 208. Yaciye agahigo ko kuba Umukinnyi Mwiza inshuro 10 yikurikiranya uretse nko mu 1962-1963 ndetse 1967 mu bakina imbere mu gihugu cy’u Bwongereza nko mu imyaka ya 1958, 1959, 1960, 1961, 1964, 1965, 1966, 1968, 1969, 1970.

9. Johan Cruyff

Hendrik Johannes Cruyff yavutse tariki ya 25 Mata 1947 avukira mu Mugi wa Amsterdam mu igihugu cy’u Buholande apfa tariki ya 24 Werurwe 2016 mu Mugi wa Barcelona mu gihugu cya Esipanye. ni umwe mu bataka beza isi itazigera
yibagirwa.

Yanyuze mu makipe atandukanye nka Ajax, Barcelona, Los Angeles Aztecs, Washngton Diplomats, Levante Ndetse na Feyenoord. Yakiniye ikipe ye y’igihugu y’u Buholande imikino 48 atsindamo ibitego 33. Yatoje amakipe nka Ajax mu 1985 1988, Barcelona 1988-1996, asoreza kariyeri ye y’ubutoza mu ikipe ya Catalonia2009-
2013.

8. Paolo Rossi

Uyu mwataka w’Umutariyani wabonye izuba tariki ya 23 Nzeri1956. Yavukiye mu Mugi wa Prato, Firenze mu Butariyani. Yanyuze mu amakipe nka Juventus, Hellas Verona,…. Yakiniye ikipe ye y’igihugu y’u Butariyani imikino 48 atsindamo ibitego 20.

Yegukanye ibihembo nka Golden Ball, Golden Boot na Ballon D’Or, Onze d’Or,… mu 1982 atorwa mu bakinnyi 11 ba FIFA ubwo yatsindiraga ikipe y’igihugu y’u Butariyani ibitego 6 mu Gikombe cy’Isi.

Yongeye aca agahigo ubwo yatsindaga ibitego 24 muri Serie A na Serie B 1981. Uyu mwaka yatwayemo Serie A, Coppa Italia, UEFA Cup, UEFA Super Cup na Europian Cup.

7. Garrincha

Manuel Francisco dos Santos yavutse tariki 28 Ukwakira 1933. Avukira mu Mugi wa Magé muri Brazil atabaruka tariki 20 Mutarama 1983 ku imyaka 43. Yakiniye amakipe nka Flamengo, Atlético Junior, Olaria, Botafogo,.. Yakiniye ikipe ye y’Igihugu ya Brazil imikino 50 atsindamo ibitego12.

Yatwaranye na Brazil Igikombe cy’Isi inshuro ebyiri nko mu 1958 ndetse 1962. Yegukanye ibihembo nka Golden Ball ku inshuro ya mbere gitangwa, Golden Boot,…

6. Gerd Muller

Gerhard Muller yavutse tariki 3 Ugushyingo 1945 avukira mu Mugi wa Nördlingen mu
Budage, Yakinaga nk’Umwataka. Yanyuze mu makipe nka Nördlingen, Bayern
Munich na Fort Lauderdale Strickers.

Uyu mwataka yakiniye ikipe ye y’igihugu ya Western Germany imikino 62 atsindamo ibitego 68. Uyu mugabo wahimbwaga nka Misire cyangwa igisasu, yabigaragazaga ubwo yatsindaga ibitego 10 mu Gikombe cy’Isi mu 1970 akanahatwarira igihembo cya Golden Boot yongera aca agahigo ko gutsinda ibitego 14 mu Gikombe cy’Isi, ku umukino wa nyuma agatsinda ibitego 4 ku myaka 32 mu 1974.

5. Franz Beckenbauer

Franz Anton Beckenbauer,Uyu Umudage yavutse tariki 11 Nzeri 1945,avukira mu umugi wa Munich. Yakiniye amakipe nka Bayern Munich,Humberg SV,… Yakiniye ikipe ye y’Igihugu y’u Budage bw’Uburengerazuba imikino 103 atsindamo ibitego 13 nka Myugariro. Yatoje ikipe ye y’Igihugu(Western Germany),Marseille na Bayern Munich. Kimwe na bagenzi be babiri Umufaransa Didier Deschamps n’Umuburezil Mario Zagallo yatwaye Igikombe cy’Isi nk’Umukinnyi ndetse nk’umutoza.

4. Zinedine Zidane

Na n’ubu aracyubaka amateka nk’umutoza. Ariko mbere yo gutoza yabaye Ikirangirire nk’Umukinnyi w’ibihe byose mu umupira w’amaguru. Yavutse tariki 23 Kamena 1972.Avukira mu umugi wa Marseille mu igihugu cy’u Bufaransa.

Yakiniye amakipe nka Cannes,Bordeaux,Juventus na Real Madrid akanya abereye Umutoza. Yaciye agahigo mu umwaka wa 2001 ubwo yagurwaga n’ikipe ya Real Madrid Miliyoni 77.5 z’Amapawundi.

Yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka wa FIFA inshuro eshatu mu 1998,2000 na 2003.Anongera gutorwa nk’umukinnyi mwiza ukina muri shampiyona y’u Bufaransa mu 1996,mu u Butariyani 2001 no muri Esipanye 2002 nk’umukinnyi mwiza w’umunyamahanga.

Yegukanye igihembo kiza gihiga ibindi ku Uburayi Ballon d’Or mu 1998.aza gutwara igikombe cy’Isi muri uyumwaka. Nk’Umutoza wa Real Madrid yatwaye UEFA Champions League inshuro eshatu yikurikiranya ndetse na UEFA Super Cup inshuro ebyiri.Atorwa nk’Umutoza mwiza mu Abagabo na FIFA.

3. Ronaldo

Ronaldo Louis Nazário de Lima.Nushake umwite igifaru. Yavutse tariki 18 Nzeri 1976,Avukira mu umugi wa Rio de Janeiro mu igihugu cya Brazil. Uyu umwataka wakiniye amakipe y’ibigugu nka Cruzerio, PSV, Barcelona, Inter de Milan, Real
Madrid, A.S. Millan,.

Yakiniye ikipe ye y’Igihugu ya Brazil imikino isaga 98 atsindamo ibitego 62. Yabaye umukinnyi mwiza W’Umwaka wa FIFA inshuro eshatu,Mu 1996,1997 na 2002. Yatwaye Ballon d’Or inshuro ebyiri mu 1997 na 2002.Yongeye atorwa nk’umukinnyi mwiza w’umunyamahanga muri ukina muri Shampiyona ya Esipanye w’umwaka mu 1997 nyuma aza kwegukana igihembo cy’umwaka nk’umukinnyi mwiza yahawe na UEFA.

2. Pele

Edson Arantes do Nascimento yavutse tariki 23 Ukwakira 1940. Avukira mu agace ka Três Coraçöes gaherereye mu umugi wa Minas Gerais mu igihugu cya Brazil. Yakinaga nk’umwataka wo hagati.

Yakiniye amakipe nka Santos yo muri Brazil ndetse na New York Cosmos. Yakiniye ikipe ye y’igihugu ya Brazil imikino 92 atsindamo ibitego 77. Mu imikino yose yakinnye mu amarushanwa yose yitabiriye ingana na 1281 yinjizamo ibitego 1363.

Ari mu abakinnyi bafashije Brazil kwegukana igikombe cy’Isi inshuro eshatu, Nko mu 1958,1962 ndetse 1970.

1. Diego Armando Maradona

Yavutse tariki 30 Ukwakira 1960,Avukira i Lanus mu umugi wa Buenos Aires muri Aergentina. Yakiniye amakipe y’ibigugu nka Barcelona, Boca Juniors, Napoli, Sevilla,..
Yakiniye ikipe ye y’igihugu imikino 91 yinjizamo ibitego 34 yaje no gutoza nko kuva 2008 ukageza 2010.

Maradona ari mu abakinnyi bafashije Argentina kwegukana igikombe cy’Isi batwaye mu 1986.Icyo gihe niwe wayoboraga bagenzi be bakinanaga mu ikibuga.

Birashoboka ko uri kwibaza impamvu Messi na Christiano Ronaldo batagaragaye muri uru rutonde,Aba abagabo babiri nta numwe uzi uko igikombe cy’Isi kimera.
Ese wenda hari abandi bazaza bagaca uduhigo tw’aba abagabo 10?

Yanditswe na Dushimimana Elias

ADEPR: Gukorana n’abarwanya igihugu, umuvugizi wungirije ufunzwe, abari abayobozi bagikurikiranwa mu nkiko n’aho itorero rihagaze ubu, muri iyi Video byose umuvugizi w’iri torero yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo