Umwami w’u Bubiligi ’yicuza cyane’ gukoloniza RDC

Umwami w’u Bubiligi, Philippe Léopold Louis Marie avuga ko "yicuza cyane ibikorwa by’urugomo n’akababaro" abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bagize ubwo iki gihugu cyari Koloni y’u Bubiligi.

Bikubiye mu ibaruwa yandikiye Perezida Félix Tshisekedi kuri iyi tariki RD Kongo yizihiza imyaka 60 ishize ibonye ubwigenge.

Mu myaka ya 1880 ni bwo Umwami Léopold II w’u Bubiligi yigaruriye igice kinini cya RD Kongo y’ubu. Bivugwa ko Abanyafurika babarirwa muri miliyoni 10 bishwe ku ngoma ye.

U Bubiligi bwakolonije icyo gihugu kugeza ubwo cyabonaga ubwigenge ku itariki nk’iyi ya 30 y’ukwezi kwa Gatandatu mu mwaka wa 1960.

Muri iyo ibaruwa ye, Umwami Philippe yagaragaje kwicuza atewe n’"akababaro" abaturage ba DR Congo bagize mu gihe cy’ubukoloni, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Bubiligi.

Amagambo yo muri iyo baruwa yasubiwemo agira ati "Nifuzaga kugaragaza kwicuza cyane kubera ibikomere byo mu gihe cyashize, umubabaro wabyo ukaba ubu warongeye kugaragazwa n’ivangura rikigaragara cyane mu miryango migari [sociétés] yacu".

Abaye umwami wa mbere w’u Bubiligi ugaragaje kwicuza mu buryo bw’inyandiko kubera ibibi byakozwe mu gihe cy’ubukoloni.

Mu byumweru bitatu bishize, ishusho y’Umwami Léopold II yarabomowe mu mujyi wa Antwerp wo mu Bubiligi, mu myigaragambyo y’abamagana irondabwoko.


Bikubiye mu ibaruwa Umwami Philippe (ibumoso) yandikiye Perezida Tshisekedi ijyanye n’uyu munsi wo kwizihiza ubwigenge RDC yabonye mu 1960

Minisitiri Gatete mu iperereza kuri ruswa, Trump ashobora gutabwa muri yombi, umusaza wishwe aragiye inka ze na zo zikaburirwa irengero n’izindi nkuru utapfa gusanga ahandi uretse k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo