Ese ifatwa ry’umujyi wa Ruhengeri n’inkotanyi ku wa 22 Mutarama 1991, hari icyo byafashije ingabo zari iza RPA?

Mu mateka y’u Rwanda tariki ya 22 Mutarama 1991 nibwo ingabo zari iza Rwandan Patriotic Army , RPA zafashe umujyi wa Ruhengeri. Muzi neza ko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku itariki ya Mbere Ukwakira 1990, rutangizwa n’ingabo za RPA hagamijwe gukuraho ubutegetsi bwa Habyarimana bwarangwaga n’ubusumbane, ivangura rishingiye ku bwoko, akazu (hari ikimenyane mu baturuka mu Ruhengeri ndetse na Gisenyi, abo muri utu duce nibo bagombaga kubona ibyiza by’igihugu).

Nyuma rero yuko Umujyi wa Ruhengeri ufashwe habaye amahano yakozwe n’ingabo za Habyarimana maze zica Abatutsi benshi bashinjwa ko aribo batumye inkotanyi zifata Ruhengeri, ibintu nabo batari bazi kuko bitabarebaga cyane ko babaga bari mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Nyuma yaho gato ku itatiki ya 23 kugeza 24 Mutarama, ingabo zari iza RPA zafashe Gereza ya Ruhengeri bitaga icyo gihe "Prison Special".

Prison Special yari Gereza yafungirwagamo abatumvaga neza Perezida Habyarimana cyangwa abavuze nabi ubutegetsi bwe.
Ingabo zari iza RPA zabohoye imfungwa zarimo aha twavuga nka Lizinde n’abandi b’abanyepolitike bari bafungiwemo.

Ingabo za Habyarimana ndetse nawe abyumvise icyakurikiyeho kwari ukwica abagogwe ku Gisenyi maze barabamara.
Icyo gihe kandi ubutegetsi bwa Habyarimana bwavuze ko ari abagogwe batumye inkotanyi zifata Komini (Commune) ya Kibirira.

Icyo gihe ingabo za Habyarimana zahise zumva ko amazi atari ya yandi ndetse na Habyarimana nawe yumva ko ibintu byahindutse bamaze kumva ko na Gereza ya Ruhengeri yafashwe n’abarimo bakabohorwa. Ibyo byatumye bashya ubwoba maze aho kugira ngo bahangane n’ababateraga, bafashe umwanzuro ugayitse wo kujya mu batutsi maze barabica barabamara.

Icyo gihe ingabo zari iza RPA yari Morale gusa kandi byarabakomeje maze bakomeza bapanga urugamba rwabo ku buryo butajegajega.

Ntabwo kwica abasivile byari umuti w’ikibazo ku ngabo za Habyarimana ahubwo kwari ugushyira umugambi w’ingengabitekerezo ya Jenoside mu bikorwa ndetse no kugera kuri Jenoside yakorewe abatutsi byeruye.

Nkuko mubizi kandi mwabibonye Jenoside yakorewe abatutsi yarabaye ikorwa n’ingabo za Habyarimana ndetse n’umutwe w’interehamwe zari zaratojwe na Leta maze iza guhagarikwa n’ingabo zari iza RPA maze zihohora u Rwanda.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo