Urukundo rwa Diamond na Zari Hassan  ruri mu marembera

Bigaragara ko urukundo hagati ya Zari Hassan wo muri Uganda n’umuhanzi wamamaye mu gihugu cya Tanzaniya ndetse no ku isi Diamond Platinumz rwaba ruri mu marembera nyuma y’aho uyu muhanzi yemereye ko yaciye inyuma umugore we akabyarana n’undi mukobwa.

Diamond amaze kubyarana abana babiri na Zari Hassan gusa muri iyi minsi bakaba batari gucana uwaka nyuma y’aho Diamon yemereye ku mugaragaro ko yamuciye inyuma akabyarana n’umunyamideli wo muri Tanzaniya witwa Hamisa Mobeto. Kuva ibi bibaye ibintu ntibyifashe neza hagati y’abo bakunzi babiri.

Ibindi bimenyetso byerekana ko ibintu bitifashe neza byagaragaye mu cyumweru gishize ubwo Zari atitabiraga ibirori bya Diamond byo kwishimira umunsi we w’amavuko cyangwa isabukuru ye bizwi nka Anniverary.

Zari yabanje kuva aho aba muri Tanzaniya yerekeza mu gihugu cya Afrika y’Epfo mbere yo gusiba amafoto yose ya Diamond ku rubuga rwe rwa Instagram no ku zindi mbuga nkoranyambaga akoresha.

Ntibyahereye gusiba amafoto ye na Diamond g, Zari kandi yamuhagaritse (bloquer) ku mbuga zose aho kuri ubu Diamond adashobora kumubona cyangwa ngo amwandikire ku rubuga urwo ari rwo rwose bari basanzwe bahuriraho.

Kuri ubu Zari aracyari mu gihugu cya Afrika y’Epfo gukurikirana ibikorwa by’uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga Brooklyn College ndetse abifatanya no kurera abana be babiri asanzwe afite. Tariki 26 z’ukwezi kwa 9/2017, Zari yanditse ku rukuta rwe rwa facebook ko ntacyo bimubwiye kuba yaba ari wenyine.

Yagize ati “hari abantu benshi nabuze mu buzima bwange kandi b’agaciro kanini ariko ntibizambuza kubaho neza”.

Gusa kugeza ubu ntibiramenyekana niba Diamond n’umukunzi we Zari bashobora kongera kubonana nkuko byari bisanzwe. Biteganyijwe ko Diamond azaja muri Uganda mu minsi mikuru ya Carnival izabera mu mugi wa Kampala.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo