Uyu mukecuru iyo imvura iguye umushiriraho, ubuyobozi ngo bwanze kumufasha-Video

Yitwa Mukaruyonga Therese atuye mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Matyazo, ubwo UMUBAVU twatemberaga muri aka Karere, twasanze uyu mukecuru aba hanze nyuma yuko inzu ye isambutse n’ubuyobozi bukanga kugira icyo bumufasha.

Ni mu nzu yari isakaje amategura ariko igice kimwe cy’uruhande rumwe hafi ya cyose cyarasambutse, uyu mukecuru avuga ko yibera hanze, ngo n’aho arara, iyo imvura iguye imusangamo, yabwiye UMUBAVU ko nta bushobozi afite.

Mukaruyonga ngo yagerageje kugeza ikibazo cye ku bategetsi bo muri aka gace atuyemo ariko ngo ntacyo bamufashije gusa abaturanyi be ngo bo bamuzi nk’umusazi bituma bavuga ko ngo ntacyo yakabajije ubuyobozi, n’iyo muganira wumva avuga acurikiranya amagambo.

Ubwo UMUBAVU wamusuraga, yawubwiye igihe inzu ye imaze isenyutse, ati "Imaze nk’amezi abiri (isenyutse)".

Abajijwe aho arara, ati "Hari agakoni hepfo yayo, ni ko njya kunyagirirwamo,,,ndaharara nkaramuka naboze nanyagiwe natose".

Ikigaragara ubuzima uyu mukecuru abayemo burababaje dore ko na we avuga ko ariho atariho kandi naho yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, ibi ntibyatuma atereranwa bene aka kageni.

Muri iyi Video utapfa gusanga ahandi, Mukaruyonga yakomeje abwira UMUBAVU uburyo inzu ye yasenyutse n’icyayisenyuye, ngo imana ze zamubwiye ko zitajya gucumbika bituma akomeza kunyagirirwa muri iyi nzu yasenyutse n’ibindi byinshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo