Urutegereje abakekwaho kwiyitirira RIB nibibahama

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufungiye mu karere ka Rwamagana abagabo batatu bakurikiranyweho kurwiyitirira bagasaba abantu amafaranga, ndetse n’abandi bane (abagore babiri n’abagabo babiri) bakurikiranyweho gutanga ruswa cyangwa indonke.

Mu bakurikiranyweho kwihesha amafaranga y’abaturage biyita abakozi ba RIB, harimo uwitwa Uwitije ukomoka mu karere ka Muhanga, uvuga ko yashutse abantu ko azabafunguriza umuntu wabo, agafatwa arimo kwakira amafaranga ibihumbi y’u Rwanda 200.

Uwitwa Gapiteni na we avuga ko yashutse umugore ufite umugabo ufunzwe, amumenyesha ko afite ububasha bwo kumufunguriza uwo mugabo we.

Agira ati “Nabwiye uwo mugore ko namufunguriza umugabo ku mafaranga ibihumbi 200, abanza kunyoherereza ibihumbi 30 kuri telefone, nyuma yaho arampamagara kugira ngo anyongere ibihumbi 100, ngiye kuyafata ku muntu yari yayahaye ni bwo nahise mfatwa”.

Gapiteni afunganywe n’undi mugabo witwa Nshimiyimana, uvuga ko yamuhamagaye ngo basangire inzoga ariko aho amubwiye ko bahurira agasanga adahari, muri uko kujuragira akaba ari bwo Nshimiyimana yatawe muri yombi.

Mu bafungiwe icyaha cya ruswa hari uwitwa Habineza Sam uvuga ko umupolisi yamusabye amafaranga ibihumbi 50 kugira ngo amuhe telefoni yari ibitswe ku biro bya polisi, yajya kuyamuha agahita amuta muri yombi.

Habineza avuga ko iyo Telefoni ye yari yarayambuwe n’umumotari, nyuma yo kubimenyesha Polisi ngo yaje kuyimushakira irayibika.

Uwitwa Munyaneza Sylvestre avuga ko yafatiwe gutanga ruswa ku mukozi wa RIB kugira ngo bamufungurire umuhungu we waziraga kwiba amabuye y’agaciro.

Munyaneza utari ufite amafaranga ibihumbi 40 yari yemeye gutanga, yitabaje umukazana we (umugore w’uwo muhungu we ufunzwe) arayamuhereza, ayajyanye kuri RIB ahita afatwa, ndetse n’uwo mukazana we waje amukurikiye yahise atabwa muri yombi.

Munyaneza n’umukazana we bemera icyaha bakanagisabira imbabazi bavuga ko bazize kutamenya amategeko.

Uwitwa Mukandayisenga na we avuga ko hari umuntu ufite murumuna we ufunzwe ngo wamuhaye amafaranga ibihumbi 50, ayashyira umupolisi kugira ngo uwo muntu afungurwe, akaba yarafatiwe mu cyuho arimo kuyatanga.

Mukandayisenga w’imyaka 74, yavuganye amarira menshi ko adashobora kongera gutekereza gutanga amafaranga mu buryo butazwi.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa RIB Marie-Michelle Umuhoza avuga ko uretse aba baturage bafungiwe i Rwamagana, hari n’abandi benshi bakomeje gufatanwa ruswa cyangwa kwiyitirira inzego bagakora ibyaha bitandukanye birimo ubwambuzi.


Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie-Michelle

Umuhoza akomeza agira ati “Hari abatanze amakuru barimo umugenzacyaha, mwumvise ko hari n’uwababwiye ko umupolisi ari we watumye afatwa, abo bose turabashimira akazi keza ndetse n’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza”.

Umuhoza avuga ko atakwemeza ko umupolisi cyangwa umugenzacyaha ari bo bashutse abo baturage kugira ngo babagushe mu cyaha cyo gutanga ruswa.

Ibihano bahanishwa mu gihe baba bahamijwe n’urukiko ibyo byaha

Ingingo ya 281 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi (nk’aba biyitiriye RIB), iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 500,000frw ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Abashinjwa kwiyitirira RIB banakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, mu gihe cyaba kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga arenze miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Abakurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa cyangwa indonke, na bo mu gihe baba bagihamijwe n’urukiko, bazahanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.


Bakekwaho gutanga ruswa cyangwa indonke

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa muri iyi ngingo bikaba ari na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.


Bakekwaho kwiyitirira Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB

Clarisse Karasira ati "Ubukene bwa Karande si isezerano":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo