Close MORE NEWS Urukiko rwategetse ko Dr Habumuremyi aba agumanye imodoka ye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 3-09-2020 saa 09:34' whatsapp Facebook Kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Nzeli 2020, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruherereye mu Murenge wa Kimironko mu Kagali ka Kibagabaga rwatanze umwanzuro ku kirego cy’umugabo urega Dr. Damien Habumuremyi kumugurisha imodoka ariko ntayimuhe, rutegeka ko uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda aba agumanye imodoka ye. Urukiko Rwisumbuye Rwagasabo ruvuga ko ikirego cya Rukeratabaro Andre cyatanzwe mu buryo bukurikije amategeko gusa mu kugisuzuma Abacamanza basanga nta shingiro gifite. Rukeratabaro Andre yareze avuga ko imodoka yaguze na Dr. Habumuremyi yayihabwa cyangwa igafatirwa n’Urukiko kubera ko yemeza ko yayishyuye miliyoni 19Frw, ariko Dr Habumuremyi mu iburanisha riheruka kuri iki kirego yavuze ko uriya mugabo yishyuye miliyoni 10 Frw arekeraho. Amasezerano yagaragaye twabagejejeho ubwo Dr. Habumuremyi yagaragaraga mu rukiko ku wa 27 Kanama 2020 kuri iki kirego, avuga ko Rukeratabaro Andre yishyuye miliyoni 19Frw hagasigara miliyoni 6Frw zizatangwa guhererekanya imodoka birangiye. Rukeratabaro Andre yari yaregeye Urukiko avuga ko bitewe n’urundi rubanza Dr Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe aregwamo rujyanye n’ubuhemu no gutanga sheki zitazigamiye, atsinzwe byazatuma mu mitungo ye ifatirwa hakajyamo n’iriya modoka yo mu bwoko bwa V8 baguze. Urukiko rwasabye Rukeratabaro Andre gutegereza icyemezo cy’urukiko ku rundi rubanza rwo guhererekanya imodoka ivugwa muri iyi nkuru, Urukiko rwakiriye. Ubwo aheruka kugaragara mu iburanisha ryo ku ikoranabuhanga, Dr Habumuremyi yagaragaye yambaye umwambaro wa ROSE wambarwa n’abagororwa mu Rwanda Umuhungu wa Rusesabagina ngo agiye gukora ibishoboka byose yisubize Se, Ben Rutabana byavuzwe ko yishwe n’u Rwanda ameze neza aho ari muri Uganda: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Urukiko rwategetse ko Dr Habumuremyi aba agumanye imodoka ye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 3-09-2020 saa 09:34' whatsapp Facebook Kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Nzeli 2020, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruherereye mu Murenge wa Kimironko mu Kagali ka Kibagabaga rwatanze umwanzuro ku kirego cy’umugabo urega Dr. Damien Habumuremyi kumugurisha imodoka ariko ntayimuhe, rutegeka ko uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda aba agumanye imodoka ye. Urukiko Rwisumbuye Rwagasabo ruvuga ko ikirego cya Rukeratabaro Andre cyatanzwe mu buryo bukurikije amategeko gusa mu kugisuzuma Abacamanza basanga nta shingiro gifite. Rukeratabaro Andre yareze avuga ko imodoka yaguze na Dr. Habumuremyi yayihabwa cyangwa igafatirwa n’Urukiko kubera ko yemeza ko yayishyuye miliyoni 19Frw, ariko Dr Habumuremyi mu iburanisha riheruka kuri iki kirego yavuze ko uriya mugabo yishyuye miliyoni 10 Frw arekeraho. Amasezerano yagaragaye twabagejejeho ubwo Dr. Habumuremyi yagaragaraga mu rukiko ku wa 27 Kanama 2020 kuri iki kirego, avuga ko Rukeratabaro Andre yishyuye miliyoni 19Frw hagasigara miliyoni 6Frw zizatangwa guhererekanya imodoka birangiye. Rukeratabaro Andre yari yaregeye Urukiko avuga ko bitewe n’urundi rubanza Dr Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe aregwamo rujyanye n’ubuhemu no gutanga sheki zitazigamiye, atsinzwe byazatuma mu mitungo ye ifatirwa hakajyamo n’iriya modoka yo mu bwoko bwa V8 baguze. Urukiko rwasabye Rukeratabaro Andre gutegereza icyemezo cy’urukiko ku rundi rubanza rwo guhererekanya imodoka ivugwa muri iyi nkuru, Urukiko rwakiriye. Ubwo aheruka kugaragara mu iburanisha ryo ku ikoranabuhanga, Dr Habumuremyi yagaragaye yambaye umwambaro wa ROSE wambarwa n’abagororwa mu Rwanda Umuhungu wa Rusesabagina ngo agiye gukora ibishoboka byose yisubize Se, Ben Rutabana byavuzwe ko yishwe n’u Rwanda ameze neza aho ari muri Uganda: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu