Urukiko rugiye gufata umwanzuro ku kirego cy’umuturage uba Suede watabaje Perezida Kagame

Urukiko rw’Ubucuruzi ruritegura kuburanisha urubanza rwa Nyiramubyeyi Josiane uba muri Suède, uheruka gutakambira Perezida Paul Kagame ngo amurenganure, avuga ko inzu ye yatejwe cyamunara mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Iyi nzu iherereye mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro yanditse kuri Nyiramubyeyi n’umugabo we Nzatunga Ruvuguta Emmanuel.

Imbarutso...

Ikibazo kijya kuvuka, Ruvuguta yatije iyo nzu mubyara we Karasira Jean Bosco ufite ikigo cyitwa Butamu Ltd, ngo ayitange nk’ingwate maze abone inguzanyo muri BPR.

Barandikiranye ndetse amasezerano yabo ashyirwaho umukono na noteri, bibarwa ko inzu izagarukira nyirayo ubwo uwayitijwe azaba amaze kwishyura inguzanyo.

Aho ibintu byakomereye, Karasira yananiwe kwishyura inguzanyo ya miliyoni 35 Frw yahawe. Umuhesha w’inkiko, Mukakabanda Athanasie ayigurisha mu cyamunara, igurwa miliyoni 31 Frw ku wa 18 Nyakanga 2018.

Nyinawababyeyi utari uhari bikorwa, ntiyishimiye cyamunara ahubwo asaba ko arenganurwa kuko ibyakozwe byose atari abizi, kandi umutungo wagurishijwe awufiteho uburenganzira.

Niko kwifata amashusho yanyujije kuri Youtube atakira Perezida Kagame ngo amurenganure, ati “Hari inzu nari mfite mu Rwanda. Yatejwe cyamunara mu buryo ntazi, navuga ko butemewe n’amategeko. Nabonye bikorwa ariko ntabizi. Nageze muri Ambasade barambwira ngo kuba byaramaze kugera mu rukiko byasaba ko ntanga ikirego.”

Avuga ko yabonye inyandiko zigaragaza ko inzu ye yari yahawe agaciro ka miliyoni 70 Frw ariko banki ijya guteza cyamunara ishyirwa kuri miliyoni 31 Frw.

Ati “Nibaza ko mwareba kuri icyo kibazo kuko hari abandi numvise byabayeho. Ndumva ari ugutesha agaciro umutungo w’umuntu.”

Ubutabera bwashyikirijwe iki kibazo...

Umuyobozi wa Serivisi ishinzwe kwegereza Ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Urujeni Martine, yatangarije IGIHE ko ikibazo kiri gukurikiranwa.

Yasobanuye ko babajije Nyiramubyeyi niba yaratanze ikirego kigaragaza ko umutungo wabo wateshejwe agaciro, abemerera ko bareze. Ikirego cyatanzwe muri Kanama gihurirana n’ikiruhuko cy’abacamanza, urubanza rwimurirwa ku wa 19 Nzeri 2018 ariko rurasubikwa.

Urujeni yakomeje avuga ati “Twabonanye n’umwavoka wabo atubwira ko inama ntegurarubanza izaba ku wa 30 Ukwakira 2018. Dutegereje icyo urukiko ruzabivugaho. Abareze bazatanga ibimenyetso bigaragaza ko cyamunara itakurikije amategeko."

Ikirego cyatanzwe na Ruvuguta wareze asaba ko cyamunara iteshwa agaciro no gusubizwa umutungo, arega Karasira yahaye ingwate n’uwayiteje mu cyamunara ndetse na Banki y’Abaturage y’u Rwanda yagurishije ingwate.

Urujeni yavuze ko bibaye aribyo ko umutungo w’aba bashakanye watanzweho ingwate umugore atabizi, cyaba ari ikindi kibazo cyo kurebwaho.

Yanavuze ko amategeko agenga cyamunara ateganya ko iyo inshuro eshatu zirangiye nta muntu uratanga igiciro cyifujwe, umuhesha w’inkiko ashobora kwakira amafaranga menshi atangwa. Gusa ngo urukiko ruzasuzuma ingingo zose zagendeweho.

Urujeni yakomeje agira ati “Birashoboka ko imihango yo guteza cyamunara itagenze neza, ibyo urukiko ni rwo ruzabisuzuma. Niba bitarakozwe icyo gihe Nyiramubyeyi yaba afite ukuri. Gusa ni ukumwereka ko mu igurishwa ry’umutungo we n’umugabo we yabigizemo uruhare kuko yatanze umutungo we atamubwiye.”

Gusa itangazo BPR yahaye IGIHE, yavuze ko inyandiko bafitiye kopi zigaragaza ko Nyinawababyeyi yahaye umugabo we uburenganzira bwo gutanga inzu ye ho ingwate.

Riti “Ruvuguta yakoresheje inyandiko yasinyweho n’umugore we yo muri Nzeri 2016 imuha uburenganzira bwo kugurisha, gutiza, gutanga ingwate ku nzu yabo iri Kicukiro."

"Bayitanze byemewe n’amategeko banasinya imbere ya noteri. Umwenda watanzwe n’ingwate zafashwe mu buryo buboneye. Cyamunara yabaye Ruvuguta ahari, anamenyeshwa amabwiriza ayigenga.”

Ruvuguta ngo ntiyishimiye uko cyamunara yagenze aregera urukiko n’ibisobanuro yahawe na RDB ku mpungenge yagaragaje ko umuhesha w’inkiko atageze ahabereye cyamunara.

Rikomeza riti “Ikirego cya Ruvuguta kivuga ko umuhesha w’inkiko atageze ahabereye cyamunara ariko yatangaga raporo."

“Igenagaciro rya miliyoni 75 536 450 Frw ryafashwe hatizwa ingwate, mu kugurisha rigera kuri miliyoni 65 kandi nyir’umutungo ntacyo yabivuzeho. Umwanditsi mukuru yarabisuzumye. Ni ugutegereza ubutabera bugakora akazi kabwo”

Nyiramubyeyi yijejwe ko azahabwa ubutabera, anasabwa gutegereza umwanzuro w’urukiko kuko arirwo rufite ububasha.

source: igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo