Umuyobozi wa  radio  Amazing Grace yatunguwe no gusanga urubanza rwe rwarasomwe mbere y’itariki yari yamenyeshejwe

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace ishinjwa gusebya abagore yatunguwe no gusanga urubanza rwe rwaraye rusomwe nyamara ubushije ubwo urubanza rwasubikwaga ,umucamanza yarababwiye ko rwimuriwe ku itariki ya 10 Ukwakira 2018.

Ubwo kuri uyu wagatatu bageraga kurukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge batunguwe no kubwirwa ko urubanza rwabo rwaraye rusomwe ibintu byateye benshi urujijo.

Umwe mubapasiteri bakorana bya hafi n’ Umuyobozi wa Radio Amaing Grace Gregory Brian Schoof yabwiye umubavu .com ko bategereje kubona imyanzuro y’urubanza ubundi bakajurira.

Radio Amazing Grace yafunzwe burundu muri Mata 2018 nyuma yuko RURA isheshe amasezerano aha Radio Amazing Grace uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda bitewe n’ikiganiro cyatambukijwe kuri iyi Radio n’umuvugabutumwa wita Niyibikora Nikolas cyashinzwe kwibasira no kwandagaza abagore.

Umuyobozi w’iyi Radio Gregory Brian Schoof yakunze kuvuga ko atumva impamvu Radio ye yafungwa kandi uwatambukije ikiganiro atarigeze akurikiranwa nk’umunyacyaha ndetse akaba atari n’umukozi we,ahubwo yari umukiriya wa Radio wishyuraga kugirango atambutse ibiganiro bye.

Gregory Brian Schoof yabwiye itangazamakuru ko nabona ubutabera nyabwo azatsinda .

Kugeza ubu umuvugabutumwa Niyibokopla wavugiye kuri iriya radio amagambo afatwa nkayandagaje abagore ntawe uzi aho aherereye.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Biceri dios Kuya 18-10-2018

Wowe wiyise Banange

Uvuze nabi sana, kereka nawe niba ushaka kumubera avoca ariko wisebye urwanda rwacu tureba.

Ntabwo uvuze ukuri

mugabo Kuya 13-10-2018

hari ushaka iyo sonorisation yawe wayikunze

tuyisenge jacques Kuya 11-10-2018

RADIO IKORAMAHANO NKAYO NUKUYIFUNGA .NDIRUSIZI.

tuyisenge jacques Kuya 11-10-2018

RADIO IKORAMAHANO NKAYO NUKUYIFUNGA .NDIRUSIZI.

BIG DADDY Kuya 11-10-2018

hhhhhh uzashake ubutabera munkiko ziwacu turabugira humura. komeza ujurire hose

BIG DADDY Kuya 11-10-2018

hhhhhh uzashake ubutabera munkiko ziwacu turabugira humura. komeza ujurire hose

banange Kuya 11-10-2018

murwanda niko bakora rutukuwe.wagize ngoninkiwanyu se hano namanyanga gusa