Umuvumo  wo kuyobora u Rwanda ,Umukoro ku bana ba Perezida Kagame

Umunyepolitiki Hakuzimana Abdoul Rachid uvuga ko atavuga rumwe na Leta ndetse akaba umwe mu bashinze ishyaka PDI ariko ubu akaba atakiririmo aho yemeza ko akora politiki ku giti cye aravuga ko yahagurukiye kurwanya umwaku wo kuyobora u Rwanda,atanga urugero mu Mwami Rwabugiri ,Mwibambwe Rutarindwa wiciwe ku Rucuncu agahirikwa na Kanjogera n’abasaza be bikarangira ibisagazwa be bijyanywe I Tongo I Masisi ikindi ni Musinga waciye akoherezwa na I Moba ariho yaguye akaba ari naho atabarizwa.

Ikindi yifuza ni uko FPR-Inkotanyi yazavaho ariko ikavaho neza itabaye nka MDR aho atifuza ko yazitwa umutwe w’Iterabwoba.

Rachid mu kiganiro na Umubavu Tv Online na Umubavu.com avuga ko Rudahigwa wasimbuye Musinga nawe washyizeho amategeko akomeye bizakurangira agiye muri Hoteli mu Burundi akagwayo bivugwa ko yahawe uburozi.Asimburwa na Kigeri V Ndagindurwa nawe waguye muri Amerika ariko akaza gutabarizwa mu Rwanda .

Akomeza avuga abayoboye u Rwanda n’uburyo bagiye bapfa aricyo yise umwaku wo kuyobora u Rwanda aho imiryango yabo yagiye ihura n’ibibazo .Akaba asaba abanyarwanda guca uyu mwaku aho umuntu uyoboye u Rwanda yajya avaho akaba umuturage nk’abandi aho kuzira umwanya yariho ndetse n’abana be bakidegembya.

Agaruka ku ihererekanya ry’ubutegetsi mu Rwanda avuga ko Habyarimana yatorwaga ijana ku ijana nk’uko na FPR-Inkotanyi igira hejuru ya 90%, gusa ngo iyo utinze ku butegetsi abantu bigeraho bakakurambirwa aha atanga urugero kuri Khadaffi nubwo yakoze ibyiza yaje kurambirana.

Avuga ko ubu abanyarwanda bameze nk’abasubiye ku ngoma ya Cyami aho yifashishije Igitabo cyitwa Ubumwe bw’Abanyarwanda aho kivuga ko abana b’abategetsi ndetse n’abana b’abatutsi aribo bigaga mu gihe muri iki gihe iyo urebye muri ya mashuri ya Leta cyangwa benshi bita yo hasi utasangamo umwana wa Meya ahubwo usanga bari mu mashuri meza.

Atanga urugero ko ubu mu buyobozi bw’u Rwanda usanga umuntu ari Guverineri yavaho akagirwa Amabasaderi yavaho bakamuha izindi nshingano atanga urugero kuro Rose Kabuye na Mutsindashyaka akaba asaba ko ibi bintu bikwiye kurangira abana b’abakene n’abana b’abategetsi bagakurikiza gahunda imwe mu myigire ndetse bakiga bimwe kuko umuntu atakwiga mu Rugarama ngo undi yige muri La Colombiere bazahuze ubwenge.

Akomeza avuga ko niba aba bana babayobozi biga mu mashuri yihariye uzasanga nibanarangiza aribo bazayobora ndetse babone akazi keza.Rashid avuga ko ibi ari ibintu bituma abaturage babihirwa aho gusangira ubutetsi byanga kuko hari bamwe bihariye ibyiza bityo bikaba bisaba ko hashyirwaho Politiki ituma abantu baringanira.

Ikindi avuga ko FARG yakagombye no gufasha izindi mpfubyi ndetse ngo no kuba Perezida Kagame aherutse kuvuga ko hari abahutu bishwe nabo bagahabwa umwanya wo gutanga ubuhamya bakavuga ibyo bahuye nabyo.

Aha atanga urugero uburyo mu Karere ka Gasabo mu mwaka 2005 banze gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kuko basanzemo imibiri y’abahutu ,ngo uwo mwaka ntabwo Akarere ka Gasabo kigeze gashyingura.Bityo ko mu mitima y’abanyarwanda harimo ibibyimba nubwo hari ababujijwe gutaka.

Rashid avuga ko yifuza ko ubutegetsi mu Rwanda bwajya buhererekanwa mu mahoro ndetse ntibigire ingaruka ku babutanze ariko akaba asaba abana ba Perezida Kagame kumufusha mu buryo bushoboka bagashyigikira ibitekerezo bye kuko atifuza ko bazahunga igihugu cyabo nk’uko ubu aba Habyarimana babayeho ubu.

Asaba abana ba Kagame ko bamufasha kumvikanisha ibyo avuga ko aribyo ndetse n’ushatse kubirwanya bamusaba kwitonda ndetse bagahuhira mu ngata Se.

Ati’’Niba bene Kayibanda bahangayitse ,Bene Habyarimana bahangayitse , Bene Kagame bamfashije kuko nabo bazaguma muri iki gihugu kandi bakiteza imbere ndetse bakuzukuruza bishimye bari mu gihugu cyabo ’’

Ikindi avuga ko atifuza ko umunsi Perezida Kagame yaba yavuye ku butegetsi imitungo ye yafatirwa ahubwo agomba gusazira mu gihugu cye nk’uwakigeje kuri byinshi.

Asaba FPR na Ibuka kuba bareka abantu bafite ibyo babitse mu mitima bashaka kuvuga bahabwa rugari bakabohoka ndetse buri wese akagira uburenganzira busesuye bwo kwibuka abe.

Ikindi uyu munyepolitiki avuga ko yagiye muri FPR-kugirango abeho kuko hari FPR akunda yabohoye igihugu ariko iriho ubu akaba hari byinshi ikora anenga aho atanga urugero kuri ba Rudasingwa,Kayumba Nyamwasa ndetse n’abandi bagiye bayivamo bagahunga igihugu bagashinga andi mashyaka.

Avuga ko yagiye muri FPR kugira ngo abeho kuko imikorere yayo iteye ubwoba aha atanga urugero ku ifatwa rya Rusesabagina na Sankara. Ndetse ashimangira ko hari abantu benshi bari muri FPR bakoma amashyi bagira ngo umushahara wiyongere gusa.

Akomeza avuga ko umuti atari uguhangana na FPR ahubwo ko ibyiza ari ukuyibwiza ukuri kuko hari abagiye bagerageza kuyirwanya bakisanga ahandi.

Hakuzimana Abdoul Rashid w’imyaka 53 uvuga ko yatangiye Politiki afite imyaka 22 mu 1992 aho yagerageje kunga Perezida Kagame na Bizimungu Pasiteri bikamuviramo gufungwa imyaka 8.Ubu akaba yarandikiye Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge kumwunga na Leta ndetse ikabahuza bakajya mu mishyikirano.

Kanda hano urebe igice cya mbere[Part 1] cy’ikiganiro twagiranye

Rashid ati:"Umuvumo wo kuyobora u Rda" Umukoro ku bana ba Perezida Kagame||abasabye ikintu gikomeye





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo