Umunyezamu wa Rayon Sports  yitabye Imana

Muri iki gitondo ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko umuzamu wa Rayon Sports Evariste Mutiyimana yitabye Imana muri iki gitondo azize uburwayi.

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Lomami Marcel yavuze ko uyu muzamu yitabye Imana muri iki gitondo, akaba ri inkuru mbi bamenye bagiye gukora imyitozo.

Ati" Evariste Yajyaga agira uburwayi butunguranye, akamererwa nabi cyane. Byaherukaga ubwo twajyaga i Dar Es Salaam, nibwo yaje kuremba bikomeye biba ngombwa ko n’indege yari izamutse bayisubiza hasi, aza kwitabwaho n’abaganga arakira icyo gihe."

Uyu munsi yafashwe ari wenyine iwe mu rugo mu gitondo, biza kumugora cyane, abura umutabariza, birangira yitabye Imana."

Uyu mutoza avuze ko nta kindi baramenya yaba azize bari bamenya.

Evariste Mutuyimana yavutse tariki ya 20 Mutarama mu w’i 1990. Yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda, arimo Police FC, ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’ikipe ya Rayon Sports, yari yajemo umwaka ushize avuye mu ikipe ya SOFAPAKA mu gihugu cya Kenya.

Uyu nyakwigendera kandi akaba yaranabaye umuzamu w’ikipe y’igihugu n’ubwo hari hashize iminsi adahamagarwa mu Mavubi.

Yaherukaga ubwo u Rwanda rwashakaga itike yo kujya mu gikombe cy’Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo, rukaza gukurwamo n’ikipe ya Ethiopia.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo