Umukunzi wa Diamond yahishuye abandi abagabo bateretanye

Umuhanzikazi, umunyamakurukazi akaba n’umukunzi w’umuhanzi wo muri Tanaznia, Diamond Platnumz yavuze ko atigeze aterwa ubwoba no kuba Diamond yarakundanye n’abakobwa benshi kuko na we mbere yo gukundana na Diamond yahuye n’abagabo 3.

Tanasha yavuze umubare w’aba bagabo bakundanye mbere ya Diamond abinyujije ku mbuga nkoranyambaga asubiza bimwe mu bibazo by’abafana be aho yavugaga ko adashobora gucira urubanza Diamond bitewe n’amateka ye mu gihe cyose yuzuza inshingano ze, cyane ko na we mu minsi yashize yari afite abakunzi mbere yo kumenyana na Diamond.

Yagize atI"buri muntu agira amateka ye n’abakunzi b’ahahise, nanjye mbere yo kumenyana na Diamond(Mondi), nari mfite abakunzi. Nibyo, nari mfite batatu mbere yo guhura nawe. Ukuri sinshobora kumucira urubanza bitewe n’ahahise he. Njye ndeba umuntu uko ameze uyu munsi, niba anyitaho nta kibazo kirimo."

Tanasha Donna akaba yavuze ko yumva yifuza kubyarira Diamond abana benshi, ngo nyuma yo kubyara umwane we wa mbere muri uku kwezi, ateganya ko bazabyara undi hagati y’imyaka 5 n’7.


Tanasha ari hafi kubyarira umwana Diamond

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Faustin ngab Kuya 24-08-2019

Njye mbona urukundo nkuru rutarama kuberako hahoraho intonganye kubera amateka yabaranze nkibyamare murakoze

Faustin ngab Kuya 24-08-2019

Njye mbona urukundo nkuru rutarama kuberako hahoraho intonganye kubera amateka yabaranze nkibyamare murakoze