Close MORE NEWS Umujenerali wo muri Irani yaburiye Perezida Trump UMUBAVU.com admin Kuya 27-07-2018 saa 12:38' whatsapp Facebook Umukuru w’umutwe w’abasirikare kabuhariwe ba Iran yaburiye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko Amerika iramutse iteye Irani, iki gihugu"cyasenya ibyo [Amerika] itunze byose." Ibiro ntaramakuru by’igihugu cya Irani ,Tasnim byatangaje ko Jenerali Majoro Qassem Soleimani yasezeranyije ko Bwana Trump aramutse atangije intambara, Irani yahita iyisoza. Aya magambo aje akurikira ubutumwa Bwana Trump yatangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter akabwandika bwose buri mu nyuguti nkuru asaba Iran kudahirahira "na rimwe" ngo ibangamire Amerika. Umwuka mubi warazamutse hagati y’ibi bihugu byombi kuva Amerika yakwikura mu masezerano yari yaragiranye na Iran mu mwaka wa 2015. Amagambo ya Jenerali Majoro Soleimani yasubiwemo ku wa kane agira ati:"Nk’umusirikare, ni inshingano zanjye kugusubiza ku nkecye udushyiraho." Yongeyeho ati:"Vugana nanjye, ntujye kuvugana na Perezida [Hassan Rouhani]. Perezida wacu nta cyubahiro abibonamo kuba yagusubiza." Jenerali Majoro Soleimani yanashinje Perezida Trump gukoresha imvugo yo "mu nzu z’utubyiniro n’iy’ahakorerwa imikino yo gutega." Ku cyumweru, nibwo Bwana Trump yanditse ubutumwa bushyira ku nkecye Perezida Hassan Rouhani wa Irani. Yasabaga Irani kudahirahira "na rimwe" ngo itere Amerika kuko yahura n’ingaruka zikomeye. Asaba Perezida wa Irani kwitonda. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Umujenerali wo muri Irani yaburiye Perezida Trump UMUBAVU.com admin Kuya 27-07-2018 saa 12:38' whatsapp Facebook Umukuru w’umutwe w’abasirikare kabuhariwe ba Iran yaburiye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko Amerika iramutse iteye Irani, iki gihugu"cyasenya ibyo [Amerika] itunze byose." Ibiro ntaramakuru by’igihugu cya Irani ,Tasnim byatangaje ko Jenerali Majoro Qassem Soleimani yasezeranyije ko Bwana Trump aramutse atangije intambara, Irani yahita iyisoza. Aya magambo aje akurikira ubutumwa Bwana Trump yatangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter akabwandika bwose buri mu nyuguti nkuru asaba Iran kudahirahira "na rimwe" ngo ibangamire Amerika. Umwuka mubi warazamutse hagati y’ibi bihugu byombi kuva Amerika yakwikura mu masezerano yari yaragiranye na Iran mu mwaka wa 2015. Amagambo ya Jenerali Majoro Soleimani yasubiwemo ku wa kane agira ati:"Nk’umusirikare, ni inshingano zanjye kugusubiza ku nkecye udushyiraho." Yongeyeho ati:"Vugana nanjye, ntujye kuvugana na Perezida [Hassan Rouhani]. Perezida wacu nta cyubahiro abibonamo kuba yagusubiza." Jenerali Majoro Soleimani yanashinje Perezida Trump gukoresha imvugo yo "mu nzu z’utubyiniro n’iy’ahakorerwa imikino yo gutega." Ku cyumweru, nibwo Bwana Trump yanditse ubutumwa bushyira ku nkecye Perezida Hassan Rouhani wa Irani. Yasabaga Irani kudahirahira "na rimwe" ngo itere Amerika kuko yahura n’ingaruka zikomeye. Asaba Perezida wa Irani kwitonda. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu