Umujenerali wo muri Irani yaburiye  Perezida Trump

Umukuru w’umutwe w’abasirikare kabuhariwe ba Iran yaburiye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko Amerika iramutse iteye Irani, iki gihugu"cyasenya ibyo [Amerika] itunze byose."

Ibiro ntaramakuru by’igihugu cya Irani ,Tasnim byatangaje ko Jenerali Majoro Qassem Soleimani yasezeranyije ko Bwana Trump aramutse atangije intambara, Irani yahita iyisoza.

Aya magambo aje akurikira ubutumwa Bwana Trump yatangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter akabwandika bwose buri mu nyuguti nkuru asaba Iran kudahirahira "na rimwe" ngo ibangamire Amerika.

Umwuka mubi warazamutse hagati y’ibi bihugu byombi kuva Amerika yakwikura mu masezerano yari yaragiranye na Iran mu mwaka wa 2015.

Amagambo ya Jenerali Majoro Soleimani yasubiwemo ku wa kane agira ati:"Nk’umusirikare, ni inshingano zanjye kugusubiza ku nkecye udushyiraho."

Yongeyeho ati:"Vugana nanjye, ntujye kuvugana na Perezida [Hassan Rouhani]. Perezida wacu nta cyubahiro abibonamo kuba yagusubiza."

Jenerali Majoro Soleimani yanashinje Perezida Trump gukoresha imvugo yo "mu nzu z’utubyiniro n’iy’ahakorerwa imikino yo gutega."

Ku cyumweru, nibwo Bwana Trump yanditse ubutumwa bushyira ku nkecye Perezida Hassan Rouhani wa Irani.

Yasabaga Irani kudahirahira "na rimwe" ngo itere Amerika kuko yahura n’ingaruka zikomeye. Asaba Perezida wa Irani kwitonda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo