Umuhungu wa Dr Pierre-Damien Habumuremyi yatakambiye Perezida Kagame ngo ababarire ise ufunze

Umuhungu wa Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda witwa Mucyo Apollo, yatakambiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ngo ababarire Ise, agaragaza ko Habumuremyi yakoreye igihugu imirimo myinshi akajya ataha atinze ku buryo nk’umwana we hari igihe yaburaga amahirwe yo kumubona.

Pierre-Damien Habumuremyi ukuriye urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’ishimwe yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020 akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu n’icyaha cyo gutanga Sheki zitazigamiye nk’uko byemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza, RIB.

Mu butumwa uyu muhungu yanyujije kuri Instagram akagaragaza ko abwandikiye Perezida Kagame yagize ati “Ni gute ibi bintu byaba? Papa wanjye yitangiye igihugu atizigama kandi yitangira n’abaturage. Kuva mu bwana bwanjye sinigeze mbona Data ataha mu rugo hakiri kare, bitewe n’inshingano zose yakoze”

Dr Pierre-Damien Habumuremyi yayoboye Komisiyo y’Amatora, yahagarariye u Rwanda muri EAC, yabaye Minisitiri, nyuma agirwa Minisitiri w’Intebe, ubu ni Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Intwari, Impeta n’Imidari by’ishimwe (CHENO).

Akomeza abwira Perezida Kagame ko kuva avutse se ari umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi kandi ko yabaye umuntu w’ingenzi mu guteza imbere gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Yego, nabaga mpari narabibonaga. Yabaye umuntu w’ingenzi mu iterambere ry’igihugu”.

Mucyo Appollo avuga ko kuva muri 2014, Leta y’u Rwanda yatangiye kujya mu muryango wa Dr Habumuremyi kugenzura imitungo ye harimo iyo bagize mbere y’uko ahabwa imyanya ikomeye mu buyobozi.

Avuga ko se yabaye Minisitiri w’Intebe mwiza, ati “None arafunze kubera ibirego bifitanye isano no gufunga Kaminuza yafunguye agamije kwigisha abana. Nta ntungane ibaho uretse we, yatanze umusanzu we, nimugire impuhwe”.

Dr Habumuremyi yashinze Kaminuza ya Christian University of Rwanda muri 2017. Iyi Kaminuza iherutse gufungwa yari ifite amashami abiri, rimwe I Kigali irindi I Karongi mu Burengerazuba.

Nubwo RIB itigeze igaragaza imiterere y’ibyaha uyu mugabo ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga Phd yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou muri Burukina Faso ashinjwa hari amakuru avuga ko:

Ibi byaha Dr Habumuremyi yatangiye kubikora muri 2018, ubwo ishuri rye ryatangiraga guhura n’ibibazo by’amikoro. Bikavugwa ko abereyemo imyenda ya miliyari 1 na miliyoni 500 abantu batandukanye.

Dr Habumuremyi yavukiye I Ruhondo mu karere ka Musanze tariki 26 Gashyantare 1961, yize mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira demukarasi ya Congo, Ubufaransa na Burkina Faso, yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki 7 Ukwakira 2011 awukurwaho tariki 23 Nyakanga 2014 asimburwa na Murekezi Anastase.

Muri Gashyantare 2015 nibwo Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Kagame yagize Dr Pierre-Damien Habumuremyi, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Intwari z’igihugu Impeta n’Imidari by’ishimwe ari na wo ariho kugeza ubu.

Nasabye ko bandasa ndabibura, abana bahindutse indaya abandi za Marine, iyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi ubuzima bushaririye abasenyewe amazu babayemo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo