Umuherwe wo muri Tanzania yibwiriye abamushimuse ngo bamurase

Umuherwe wo muri Tanzania witwa, Mohammed Dewji utunze za miliyari, yavuze ko yabwiye uwari wamushimuse kumurasa hashize iminsi itandatu ashimuswe.

Gushimutwa kwe, kwabaye mu mezi 12 ashize, hanze y’inzu ikorerwamo imyitozo ngororangingo (’gym’) mu mujyi wa Dar es Salaam, kwatumye habaho gushakisha bikomeye abamushimuse.

Aganira n’itangazamakuru ku nshuro ya mbere ku bijyanye n’ishimutwa rye, Bwana Dewji yabwiye itangazamakuru ko yapfutswe mu maso ubundi bakamutwara aho atahise amenya.

Yarekuwe hashize iminsi 10 ashimuswe. Avuga ko nta ndishyi yatanze kugira ngo arekurwe.

Mu kiganiro Focus on Africa cya BBC yagize ati "Napfutswe mu maso kandi hari ubwo bakomezaga kuntera ubwoba banshyira imbunda ku mutwe, hashize iminsi itanu, itandatu, nari ndigutekereza ko ndi guhuma amaso".

"[Uwanshimuse] yagize ati, ’Ngiye kukurasa’, nanjye nkagira nti, ’wandasa ukanyica’, kuko nari ntangiye kutabona. Uta umutwe, urananirwa, kuko ni uburyo bw’iyicarubozo".


Habaye iperereza rikomeye nyuma yaho Mohammed Dewji anyurujwe mu kwezi kwa cumi mu mwaka ushize

Yavuze ko yashoboraga kumva abantu bari bari kumushakisha.

Ati "Nakomeje kumva urusaku rw’indege za kajugujugu ngatekereza nti ubanza iyi kajugujugu iri kunshakisha".

Hashize iminsi 10 ashimuswe mu kwezi kwa cumi mu 2018, kompanyi ye ya MeTL yatangaje ubutumwa ku rubuga rwa Twitter isubiramo amagambo ye avuga ko "yasubiye mu rugo amahoro".

Kuva icyo gihe yashimiye abantu bamusengeye ngo abe amahoro.

Nta ndishyi yarishywe

Bwana Dewji yabwiye itangazamakuru ko abamushimuse bamusize ahantu hari urugendo rw’iminota 15 n’imodoka uvuye aho yari yashimutiwe kuri hoteli Coliseum.

Abategetsi ntabwo baramenya ikintu cyatumye ashimutwa kandi na Bwana Dewji na we avuga ko ari mu rujijo ku cyateye ko ashimutwa.

Yagize ati "Na n’ubu ntabwo nzi impamvu byabaye. Birumvikana ko bisa nkaho bashakaga amafaranga. Nyuma [ariko] bandetse nta mafaranga mbahaye".

Yemeza ko abari bamushimuse baretse umugambi wabo kubera igitutu giturutse mu itangazamakuru no kuba abanyapolitiki barahagurukiye ikibazo cy’ishimutwa rye.

Mousa Twaleb, umushoferi wa ’taxi’ wo muri Tanzania, yatawe muri yombi akaba ategereje kuburanishwa. Ariko ni we wenyine ucyekwa watawe muri yombi.

Nkeneye kwitura ineza abandi

Bwana Dewji yemeza ko hari abantu barenga batatu cyangwa bane b’abanyamahanga bo muri Mozambique no muri Afurika y’Epfo bari mu bamushimuse, ariko yemeza ko bamaze guhunga bava muri Tanzania.

Uyu muherwe utunze za miliyari avuga ko hari ibyo yahinduye mu buzima bwe; ahindura amatara yo mu nzu ye ashyiramo abonesha cyane kurushaho ndetse ahagarika kwiruka akora siporo wenyine ku mwaro w’inyanja.

Yavuze ko gushimutwa kwe byatumye atekereza ko akeneye "kwitura ineza abandi".

Bwana Dewji ashimwa nk’uwatumye ubucuruzi bwo mu muryango we buva ku rwego ruto bukagera ku rwego rw’umugabane w’Afurika.

Kompanyi ye MeTL ikora mu bijyanye no gukora imyenda, gusya ibiribwa ikabikuramo ifu, gukora ibinyobwa no gukora amavuta yo guteka, ikaba ikorera mu bihugu bigera kuri bitandatu muri Afurika.

Ikinyamakuru Forbes cyandika ku nkuru z’imari n’ubukungu kivuga ko Bwana Dewji w’imyaka 44 afite umutungo wa miliyari imwe na miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika - ibintu byamugira umuherwe muto mu myaka muri Afurika.

Avuga ko ashaka gushora imari igera hafi kuri miliyoni 400 z’amadolari mu buhinzi muri Tanzania mu mezi 24 ari imbere, atagamije inyungu ahubwo ashaka kugira "icyo ageza ku baturage" ba Tanzania.


Ikinyamakuru Forbes cyandika ku nkuru z’imari n’ubukungu kivuga ko Mohammed Dewji w’imyaka 44 afite umutungo wa miliyari imwe na miliyoni 500 z’amadolari





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo