Close MORE NEWS Umugore yaciye umuhigo w’umuvuduko w’imodoka ariko iramuhitana UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 25-06-2020 saa 06:58' whatsapp Facebook Umugore wakoraga amarushanwa yo gusiganwa n’imodoka yahawe igihembo nubwo yapfuye, cyo kuba ari we mugore waciye umuhigo mu gutwara imodoka ku muvuduko munini cyane, mu kubigerageza niho yasize ubuzima. Yitwa Jessi Combs, yapfuye mu mpanuka y’imodoka mu butayu bwa Alvord muri Leta ya Oregon muri Leata Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa 27 Kanama 2019 agerageza guca uwo muhigo. Imodoka yongerewe imbaraga zidasanzwe yibirinduye iri ku muvuduko wa 841.338Km/h, umuhigo ubu wemejwe na Guinness World Records. Uyu mugore wari ufite imyaka 39, ni we wa mbere wari utwaye imodoka igendera ku butaka kuri uwo muvuduko mu myaka 40 ishize. Umuhigo waherukaga wari ufitwe n’umugore witwa Kitty O’Neil na we watwaye imodoka nk’iyi akayicanira ikagera ku muvuduko wa 825Km/h, hari mu 1976 aha nyine muri ubu butayu bwa Alvord. Umupfakazi wasizwe na Madamu Combs witwa Terry Madden, yagaragaje imbamutima z’uruvange kuri Instagram ubwo byari bimaze kwemezwa ko umugore we yaciye umuhigo. Bwana Madden yanditse ko "nta muhigo ufite agaciro karenze kuba adahari". "Ariko yari intego yashakaga cyane nk’uko nanjye binkomereye no kureba ku modoka ngo mbure kurira. Anteye ishema." Yongeyeho ati "Icyo gitondo yarabyutse arambwira ati ’reka dukore amateka’ kandi koko twagize umunsi utangaje". Imodoka yubatse kandi ifite imbaraga nk’iz’indege ariko igendera ku butaka niyo yari atwaye Uyu mugabo avuga ko we n’umugore we Combs bakundaga ibi byo gutwara imodoka ku muvuduko, kandi ko ubwo bwari ubwa nyuma Madamu Combs agiye kugerageza. Ati "Bwari ubwa nyuma agiye muri iriya modoka". Madamu Combs imodoka ye yarabirindutse irashwanyagurika kubera ikibazo ipine ry’imbere ryagize bikekwa ko "cyatewe no gukandagira ikintu mu butayu" nk’uko iperereza rya Polisi ryabivuze. Iyi modoka yafashwe n’inkongi imaze kwisenura hasi, maze Madamu Combs ntiyarokoka. Madamu Combs yari umuntu ukora kuri Televiziyo akaba n’umushoferi w’imodoka zisiganwa. Mu kazi ko gutwara imodoka z’amasiganwa, Madamu Combs yaharaniraga ko abagore bagaragaza ubushobozi bwabo muri uyu mukino. Jessi Combs yaharaniraga ko abagore berekana ko na bo bashoboye uyu mukino Kuva mu myaka ya 2000 yatangiye kuboneka kuri TV mu kiganiro kitwa Xtreme 4x4, kandi yakoze ibiganiro byinshi kuri Televiziyo bigendanye n’uwo mukino. Amasaha macye mbere y’uko apfira muri uko kugerageza guca umuhigo yanditse kuri Instagram ati "Bishobora kuboneka nk’ubusazi kugenda neza neza usanga umuriro…abafite ubushake ni bo bagera ku bintu bikomeye. Abantu bavuga ko ndi umusazi. Nkababwira nti murakoze". Jessi Combs yapfuye mu 2019 ari gushaka guca umuhigo Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Luc Kuya 25-06-2020 Iyo wahaze ibyisi urupfu nirwo rukurikira! Ngo yishwe ni modoka agerageza umuhigo !! Quel gachis INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Umugore yaciye umuhigo w’umuvuduko w’imodoka ariko iramuhitana UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 25-06-2020 saa 06:58' whatsapp Facebook Umugore wakoraga amarushanwa yo gusiganwa n’imodoka yahawe igihembo nubwo yapfuye, cyo kuba ari we mugore waciye umuhigo mu gutwara imodoka ku muvuduko munini cyane, mu kubigerageza niho yasize ubuzima. Yitwa Jessi Combs, yapfuye mu mpanuka y’imodoka mu butayu bwa Alvord muri Leta ya Oregon muri Leata Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa 27 Kanama 2019 agerageza guca uwo muhigo. Imodoka yongerewe imbaraga zidasanzwe yibirinduye iri ku muvuduko wa 841.338Km/h, umuhigo ubu wemejwe na Guinness World Records. Uyu mugore wari ufite imyaka 39, ni we wa mbere wari utwaye imodoka igendera ku butaka kuri uwo muvuduko mu myaka 40 ishize. Umuhigo waherukaga wari ufitwe n’umugore witwa Kitty O’Neil na we watwaye imodoka nk’iyi akayicanira ikagera ku muvuduko wa 825Km/h, hari mu 1976 aha nyine muri ubu butayu bwa Alvord. Umupfakazi wasizwe na Madamu Combs witwa Terry Madden, yagaragaje imbamutima z’uruvange kuri Instagram ubwo byari bimaze kwemezwa ko umugore we yaciye umuhigo. Bwana Madden yanditse ko "nta muhigo ufite agaciro karenze kuba adahari". "Ariko yari intego yashakaga cyane nk’uko nanjye binkomereye no kureba ku modoka ngo mbure kurira. Anteye ishema." Yongeyeho ati "Icyo gitondo yarabyutse arambwira ati ’reka dukore amateka’ kandi koko twagize umunsi utangaje". Imodoka yubatse kandi ifite imbaraga nk’iz’indege ariko igendera ku butaka niyo yari atwaye Uyu mugabo avuga ko we n’umugore we Combs bakundaga ibi byo gutwara imodoka ku muvuduko, kandi ko ubwo bwari ubwa nyuma Madamu Combs agiye kugerageza. Ati "Bwari ubwa nyuma agiye muri iriya modoka". Madamu Combs imodoka ye yarabirindutse irashwanyagurika kubera ikibazo ipine ry’imbere ryagize bikekwa ko "cyatewe no gukandagira ikintu mu butayu" nk’uko iperereza rya Polisi ryabivuze. Iyi modoka yafashwe n’inkongi imaze kwisenura hasi, maze Madamu Combs ntiyarokoka. Madamu Combs yari umuntu ukora kuri Televiziyo akaba n’umushoferi w’imodoka zisiganwa. Mu kazi ko gutwara imodoka z’amasiganwa, Madamu Combs yaharaniraga ko abagore bagaragaza ubushobozi bwabo muri uyu mukino. Jessi Combs yaharaniraga ko abagore berekana ko na bo bashoboye uyu mukino Kuva mu myaka ya 2000 yatangiye kuboneka kuri TV mu kiganiro kitwa Xtreme 4x4, kandi yakoze ibiganiro byinshi kuri Televiziyo bigendanye n’uwo mukino. Amasaha macye mbere y’uko apfira muri uko kugerageza guca umuhigo yanditse kuri Instagram ati "Bishobora kuboneka nk’ubusazi kugenda neza neza usanga umuriro…abafite ubushake ni bo bagera ku bintu bikomeye. Abantu bavuga ko ndi umusazi. Nkababwira nti murakoze". Jessi Combs yapfuye mu 2019 ari gushaka guca umuhigo Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Luc Kuya 25-06-2020 Iyo wahaze ibyisi urupfu nirwo rukurikira! Ngo yishwe ni modoka agerageza umuhigo !! Quel gachis INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu