Close MORE NEWS Umugabo yaciye umugore we umutwe bavanye kubyinana mu kabyiniro UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 25-07-2019 saa 07:35' whatsapp Facebook Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria akuriranyweho kwica umugore we amuciye umutwe nyuma yuko bombi bari bagaragaye bari mu kabyiniro babyinana mu buryo bukomeye. Aya makuru yamenyekanye nyuma yuko ku munsi wakurikiyeho abaturanyi basanze umugore yishwe aciwe umutwe mu gace kitwa Owode gaherereye Yewa muri Leta ya Ogun mu gihugu cya Nigeria. Police yo muri Ogun yemeje iby’aya makuru, banongeraho ko umugabo bivugwa ko yishe uyu mugore afunzwe nyuma y’amakuru bahawe n’abaturanyi bahuruje Police ubwo bari bamaze kubona umurambo wa nyakwigendera. Inkuru ya PM Expresss ivuga ko umugore wishwe yari azwi nka Mama Maria mu gihe umugabo we atari yatangazwa imyirondoro. Abaturanyi babwiye itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishije ko Mama Maria n’umugabo we bari bavuye kubyinana ndetse bari banamaze igihe kinini bakundana. Umwe mu baturanyi yagize ati “Ejo ku mugoroba uyu mugore yatahanye n’umugabo bizwi ko ari umukunzi we, mu ijoro hagati babaye nk’abatongana ariko twumva ntibimaze umwanya”. "Ku munsi wakurikiye twatunguwe no kubona Mama Maria atabyutse kandi asanzwe abyuka kare akatuvugisha, bityo tujya kumubyutsa. Byabaye ngombwa ko duca umuryango maze dusanga umurambo uciye umutwe mu maraso menshi. Wa mugabo we ntiyari ahari. Twatekereje ko ari we wabikoze ni ko kwiyambaza Police.” Umuvugizi wa Police, DSP Abimbola Oyeyemi yatangaje ko bakurikiranye ucyekwaho iki cyaha kujyera bamufashe. Ubu ari mu maboko ya Police aho hakiri gukusanywa ibimenyetso. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Umugabo yaciye umugore we umutwe bavanye kubyinana mu kabyiniro UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 25-07-2019 saa 07:35' whatsapp Facebook Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria akuriranyweho kwica umugore we amuciye umutwe nyuma yuko bombi bari bagaragaye bari mu kabyiniro babyinana mu buryo bukomeye. Aya makuru yamenyekanye nyuma yuko ku munsi wakurikiyeho abaturanyi basanze umugore yishwe aciwe umutwe mu gace kitwa Owode gaherereye Yewa muri Leta ya Ogun mu gihugu cya Nigeria. Police yo muri Ogun yemeje iby’aya makuru, banongeraho ko umugabo bivugwa ko yishe uyu mugore afunzwe nyuma y’amakuru bahawe n’abaturanyi bahuruje Police ubwo bari bamaze kubona umurambo wa nyakwigendera. Inkuru ya PM Expresss ivuga ko umugore wishwe yari azwi nka Mama Maria mu gihe umugabo we atari yatangazwa imyirondoro. Abaturanyi babwiye itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishije ko Mama Maria n’umugabo we bari bavuye kubyinana ndetse bari banamaze igihe kinini bakundana. Umwe mu baturanyi yagize ati “Ejo ku mugoroba uyu mugore yatahanye n’umugabo bizwi ko ari umukunzi we, mu ijoro hagati babaye nk’abatongana ariko twumva ntibimaze umwanya”. "Ku munsi wakurikiye twatunguwe no kubona Mama Maria atabyutse kandi asanzwe abyuka kare akatuvugisha, bityo tujya kumubyutsa. Byabaye ngombwa ko duca umuryango maze dusanga umurambo uciye umutwe mu maraso menshi. Wa mugabo we ntiyari ahari. Twatekereje ko ari we wabikoze ni ko kwiyambaza Police.” Umuvugizi wa Police, DSP Abimbola Oyeyemi yatangaje ko bakurikiranye ucyekwaho iki cyaha kujyera bamufashe. Ubu ari mu maboko ya Police aho hakiri gukusanywa ibimenyetso. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu