Umu-hacker yinjiriye konti ya Twitter ya Trump atomboje ’Password’ ye

Abashinjacyaha bo mu Buholandi basanze koko uwinjirira za mudasobwa (hacker) yarinjiye muri konti ya Twitter ya Perezida Donald Trump atomboje ijambo ry’ibanga yakoreshaga ari ryo "MAGA2020!"

Iryo jambo ni impine y’interuro "Make America Great Again" Trump yakoresheje mu kwiyamamaza kwe kwa mbere nka perezida, ishatse kuvuga ngo "kongera kugira Amerika igihangange".

Ariko abo bashinjacyaha ntabwo ibyo bazabihanira Victor Gevers, kuko ngo yabikoze "mu buryo burimo gushyira mu gaciro".

Ku itariki ya 22 y’ukwezi kwa 10, Bwana Gevers yatangaje ibyo yavuze ko ari amafoto y’ikibahu (screen) cy’imbere muri konti ya Bwana Trump. Icyo gihe hari mu bihe bya nyuma byo kwiyamamaza mu matora y’Amerika.

Ariko icyo gihe, ibiro bya perezida w’Amerika bya White House byarabihakanye bivuga ko konti ya perezida itinjiriwe ndetse n’urubuga Twitter ruvuga ko nta gihamya yabyo rufite.

Ivuga kuri ibi bishya byavuzwe n’abashinjacyaha bo mu Buholandi, Twitter yagize iti:

"Nta gihamya twabonye yemeza ibi, harimo no mu nkuru yatangajwe mu Buholandi uyu munsi [ejo ku wa gatatu]. Mu buryo bwo gukumira, twashyize mu bikorwa ingamba z’umutekano ku itsinda rya konti za Twitter z’abantu bakomeye, zijyanye n’amatora muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, harimo n’iz’inzego za leta".

Ibiro bya White House ntabwo birasubiza ku busabe bwo kugira ikindi bivuga kuri ibi bishya byatangajwe.


Bwana Gevers mbere yatangaje iyi foto ya ’screen’ (screenshot) isa nk’imugaragaza ahindura ibyo ashatse (akora editing) ku makuru y’umwirondoro wo kuri konti ya Twitter ya Donald Trump

Bwana Gevers yavuze ko yishimiye ibyo yagezeho.

Yagize ati: "Ibi ntabwo bireba akazi kanjye [gusa], ahubwo abandi bakorerabushake bashakisha ahari intege nke ku rubuga rwa internet".

Uyu mushakashatsi ukomeye ku bijyanye n’umutekano wo kuri mudasobwa, yavuze ko yari amaze igihe agenzura Twitter z’abakandida bakomeye mu matora yo muri Amerika ubwo ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa 10 yatombozaga ijambo ry’ibanga rya Perezida Trump.


Victor Gevers amaze imyaka 22 atahura intege nke mu by’umutekano wa za ’softwares’ n’imbuga zo kuri Internet

Polisi y’Ubuholandi yagize iti "Umu-’hacker’ ni we watangaje ubwe ijambo ry’ibanga".

"Nyuma yabwiye polisi ko yakoze iperereza ku ngufu z’iryo jambo ry’ibanga kubera ko byari kugira ingaruka zikomeye iyo iyi konti ya Twitter iza kwigarurirwa mbere gato cyane y’amatora ya perezida".

Polisi yongeyeho ko boherereje abategetsi b’Amerika ibyo bagezeho.

Bwana Gevers yabwiye abapolisi ko afite ibindi bimenyetso byinshi byerekana ko yinjiriye konti ya Trump yo kuri Twitter.

Urebye, byaba bivuze ko yashoboye kubona amakuru yose ya Perezida Trump, arimo nk’aya:

Konti ya Twitter ya Perezida Trump, ifite abayikurikira bagera hafi kuri miliyoni 89, ubu ifite umutekano.

Ariko Twitter yanze gusubiza ibibazo BBC yayibajije, birimo niba iyo konti yari ifite umutekano w’inyongera cyangwa ibindi byashoboraga kwerekana ko hari undi muntu utazwi uyinjiriye.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka, Bwana Gevers yanavuze ko we n’abandi bashakashatsi mu by’umutekano wo kuri mudasobwa bashoboye kwinjirira konti ya Twitter ya Bwana Trump mu mwaka wa 2016.

Ngo icyo gihe bakoresheje ijambo ry’ibanga "yourefired" (urirukanwe, ugenekereje mu Kinyarwanda), rihuye n’iryo yakoreshaga ku rundi rubuga nkoranyambaga rwe rwari rwarigeze kwinjirirwa.

Umudepite yandikiye Perezida Kagame amusaba kurekura Rusesabagina ’byihuse’, uyu Rusesabagina kandi yareze mu nkiko zo muri Amerika abarimo umuvugabutumwa wamushutse akisanga i Kigali, GainJet Aviation n’u Rwanda gufatanya ’kumushimuta’, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo