Uganda: Umugabo watekaga umutwe ko yacitse akaboko agasabiriza ku muhanda yatawe muri yombi

Umugabo witwa Shafik Bakulu Mpagi wo mu gihugu cya Uganda wasabirizaga ku muhanda agaragaza ko yacitse akaboko kandi ari ukubihimba, yavumbuwe n’inshuti ze ahita atabwa muri yombi.

Bamwe mu nshuti za Shafik Bakulu Mpagi bamubonye ku muhanda I Kampala asabiriza bagira amakenga, bahamagara Polisi kuko babonaga abagenzi benshi bari kumugirira impuhwe.

Umuvugizi wa Polisi, Luke Oweyesigyire yavuze ko Polisi ikimenya aya makuru yahise imusaba guhambura igitambaro (Bande) yari yiziritse ku kuboko basanga ni muzima bahita bamuta muri yombi.

Polisi iti “Twamugezeho aho yasabirizaga, tumusaba gukuraho ibitambaro byari byuzuye umwanda yari yazingiye ku kuboko ashaka kugaragaza ko apfutse, twasanze ari muzima turamufunga.”

Polisi yakomeje ivuga ko hari abaturage benshi bigira indushyi bakajya ku muhanda gusabiriza bidakwiye ariyo mpamvu iki kibazo kigiye kwitabwaho uhereye mu mizi.
Shafik Bakulu Mpagi yari amaze guhirwa n’ubu butekamutwe bwe kuko mu mezi atatu yari amaze ku muhanda asabiriza yinjizaga amashilingilingi asaga ibihumbi 20.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo