Perezida Museveni yahaye amasaha 48 umukuru w’igipolisi akaba yagaragaje ingamba afite mu guhashya ibyaha

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yahaye iminsi ibiri Umukuru w’Igipolisi Wungirije, DIGP Sabiiti Muzeyi,yo kuba yamaze kugaragaza umugambi we wo guhashya ibyaha bikomeje gufata intera by’umwihariko mu murwa mukuru, Kampala.

Ikinyamakuru cya Chimpreports cyavuze ko, ibi Museveni yabitangaje nyuma ya raporo z’abagizi ba nabi, bitwaje intwaro bamaze iminsi bakangaranya abatuye umujyi wa Kampala.

Ibi birara, biravugwaho kuba byarakajije ibikorwa byo kugaba ibitero ku ngo byitwaje intwaro nk’imipanga, amaferabeto (Iron bars) ndetse ngo n’imbunda, kenshi bikanica cyangwa bigakomeretsa abo bitera.

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni

Museveni wise aba bantu ingurube, yababwiye ko iminsi yabo ibaze kuko ngo byoroshye kubatsinda.

Yanongeyeho ko ari abafasha utu dutsiko n’abandi bantu muri rusange batangiye kubona ko aba bagizi ba nabi batangiye gucika intege.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo