Uganda: Abarimukazi bakuze barasabirwa kwirukanwa ku kazi ngo kuko batajyanye n’igihe

Abakobwa bo mu kigero cy’ubwangavu biga mu mashuri yisumbuye muri Uganda bari gusaba Leta gukura abarimu b’abagore bakuze mu kazi bagashyiramo abakiri bato kuko aribo babasha kumenya ibyiyumviro byabo ndetse bakabafasha kumenya no kugendana n’aho isi igeze.

Abanyeshuri b’abakobwa bavuga ko ari ikibazo gikomeye kwigishwa n’abarimu b’abagore bakuze kuko usanga baba bazi ibya kera gusa batazi ibigezweho bityo ugasanga nyacyo bafasha abangavu mu buzima bw’imyororokere.

Mu biganiro byo ku nshuro ya kane bya (RAHU), abakobwa biniguye bavuga ibibabangamiye, basaba ko abarimu bakuze bakirukanwa hagaha akazi abakiri bato nkuko Daily Monitor ibitangaza.

Umukobwa umwe wo ku kigo cya Mukono, yavuze ko usanga biteye ipfunwe kwegera umwalimu umubaza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi bimwe na bimwe aba atabizi dore ko usanga muri iki gihe haba hari indimi zihariye mu rubyiruko.

Yagize ati, “Icya mbere, mama umbyara atinya kunganiriza ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse n’iyo ubimubajije ubona ko hari ukuntu ahindutse, none se ubwo murumva umwalimu uri mu kigero cya mama cyangwa umuruta namubaza akampa ibisubizo binyuze intekerezo zanjye? Ntibishoboka byaba byiza rero badushakiye abarimu b’urubyiruko tubasha kwisanzuraho.”

Undi munyeshuri yavuze ko kuri ubu hakenewe abarimu basobanukiwe indimi zikoreshwa muri iki gihe kuko iyo ugiye gusobanuza atari ngombwa kuvuga ngo wature ahubwo ko uwo ubwira agomba kuba asobanukiwe na zimwe mu ndimi zihariye zikoreshwa n’urubyiruko rw’ubu.

Yagize ati, “Kuri ubu dufite indimi zihariye dukoresha iyo duteritana, ubwo rero sinazibwira umuntu ushaje ngo azumve, ariko ari uwo tujya kuba mu kigero kimwe yanyumva vuba akamfasha mu kibazo mfite.”

Uhagarariye abarimu Deo Wadimba, yavuze ko ibyo abana bavuga bifite ishingiro ko uburezi nabwo bugomba kujyana n’iterambere kandi hagashyirwaha abarimu bari ku rwego rwo kumva no gusobanukirwa neza ibyiyumvo by’abanyeshuri kandi basobanukiwe indimi zikoreshwa ku mbuga nkoranyambaga.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo